Kuri iki Cyumweru, itariki 5 Nyakanga 2026, muri Kigali Universe habereye ikiganiro cyiswe UMURAGE (Legacy Discussion), aho Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifasha Abanyarwanda kurushaho kwiyunga, kubungabunga ukuri ku mateka, no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Iki kiganiro kikaba cyari kigamije kwimakaza indangagaciro zo gukunda gihugu, ubumwe, kwihangana no kwigira, ndetse n’iterambere ry’igihugu, mu gihe hazirikanwaga n’agaciro k’umurage wo Kwibohora kw’u Rwanda.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda ndetse n’urubyiruko ruturutse mu byiciro bitandukanye.

Abaryitabiriye banasuye imurikabikorwa ry’ubugeni ryagaragazaga urugendo rw’u Rwanda kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ku mpinduka n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.


