Ingabo za Repulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziremeza ko zongeye kwigarurira imidugudu itatu yo muri Teritwari ya Fizi yagenzurwaga n’inyeshyamba za Twiraneho.
Ibi ngo bikurikira imirwano yabaye mu karere hagati ya FARDC na Twiraneho (n’abafatanyabikorwa babo) mu bice bitandukanye bikikije Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Hagati aho kandi, igisirikare cyemeye ko cyatakaje “Point Zero” cyemeza ko cyahavuye mu rwego rw’amayeri y’intambara.
Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Reagan Mbuyi, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 2 (Kivu y’Amajyepfo), imidugudu ivugwa FARDC yongeye kwigarurira ni Kashamata, Wihene, na Kimete.
Yavuze ko mu gihe cy’imirwano, inyeshyamba za Twirwaneho zahatiwe gusubira inyuma zerekeza Rugezi na Bigaragara, mu majyepfo ya Minembwe nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Uyu musirikare yemeje ko FARDC ikomeje kurwanira kugarura ubutegetsi bwa leta mu gihugu cyose.
Ibi yabihurijeho na Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Elakano. Mu nama y’Akanama k’umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere ushize muri Uvira, yahakanye ibihuha bivuga ko Baraka yaguye mu maboko y’inyeshyamba, asaba abaturage gutuza no gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.
Ibi biravugwa nyuma y’amakuru aturuka ahantu hatandukanye yemeza ko ibice Mikenge na Point Zero byafashwe n’abarwanyi ba Twiraneho, bashyigikiwe na AFC/M23, mu mirwano ikaze yo mu mpera z’icyumweru gishize.


