stearns-700_1306338357

RDC: Umushakashatsi Stearns asanga ibiganiro na M23 ari byo gisubizo cy’ibibazo bya Congo

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro cyakozwe kuri Space Live ku rubuga nkoranyambaga rwa X cyateguwe ku mugoroba wo kuwa Mbere n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, umushakashatsi Jason Stearns, usanzwe ukunda gufata uruhande rwa Leta ya Kinshasa, kuri iyi nshuro yashyigikiye ko M23 igirana amasezerano ya politiki na guverinoma ahakana igitekerezo cy’uko igitutu cy’amahanga cyonyine gishobora gutuma u Rwanda ruvanaho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu buryo bworoshye.

Abajijwe ku busumbane bw’igitutu cy’amahanga, bigaragara ko gishyirwa cyane kuri Kigali kurusha Kinshasa, Stearns yabanje kwemera ati: “Umuti mwiza w’iyi ntambara waba ugushyira igitutu ku Rwanda no gutuma u Rwanda rugenda .” Yibukije ibyabayeho mu 2013, aho “igitutu cya dipolomasi” kuri Kigali hamwe n’igitutu cya gisirikare kuri M23″ byatumye itsindwa,” nubwo ibi “bitakurikiwe n’inzira y’amahoro ihamye.”

Ariko, umushakashatsi yizera ko ibi bitakiri ukuri. “Ntabwo turi ku rwego aho dushobora kwiringira ko u Rwanda rwahava byoroshye,” yongeraho ko n’abadipolomate i Washington basobanukiwe iyi ngingo neza.

Umwanzuro we: “Hakenewe igisubizo cya politiki na dipolomasi, ntabwo ari icya gisirikare.”

Kubera iyo mpamvu, Stearns yasabye ko Kinshasa nayo yashyirwamo igitutu kugira ngo habeho ubwumvikane, ariko akitondera gusobanura ko, nk’uko abibona, ibi bitagomba kuba ubwumvikane “bwabangamira ubusugire bwa RDC.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply