d60f2a49d52d575513cd7361c275c4da

Misiri yatanze ikirego muri FIFA ivuga ko yibwe na Argentine

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Misiri (EFA), ryashyikirije FIFA ikirego rishinja abasifuzi bari bayobowe na François Letexier kugira uruhare mu isezererwa ry’ikipe ya kiriya gihugu.

Misiri yasezerewe ku wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Argentine ibitego 3-2, mu mukino wa ⅛ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi wabereye kuri Stade ya Atlanta.

Misiri yari yihagazeho neza muri uyu mukino, ndetse yageze ku munota wa 79 wawo iri imbere n’ibitego 2-0; gusa birangira Argentine iyisezereye ibifashijwemo n’abarimo Christian Romero, Lionel Messi na Enzo Fernandez.

EFA mu kirego cyayo, yavuze ko hari ibyemezo bibiri by’ingenzi byaranze umukino yashingiyeho ivuga ko Misiri yarenganyijwe.

Icya mbere ni igitego cya Mostafa Ziko cyanzwe nyuma yo gusuzumwa na VAR, ikavuga ko kitagombaga kwangwa. Icya kabiri ni penaliti ivuga ko itahawe nyuma y’uko Hamdy Fathy akorewe ikosa, mbere gato y’uko Argentine ibona igitego cya gatatu cy’intsinzi.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Misiri, Hossam Hassan, ntiyahishe umubabaro we, dore ko yeruye akavuga ko ikipe ye yakorewe akarengane kandi ko ibyabaye byamubabaje ku buryo atazongera kureba n’umunota n’umwe w’imikino isigaye y’Igikombe cy’Isi.

Yagize ati: “Twakorewe akarengane. Ntabwo nzongera kureba n’umunota umwe w’iki Gikombe cy’Isi.”

Hassan yashimangiye ko yishimira uko abakinnyi be bitwaye, cyane ko benshi bakinira shampiyona y’imbere mu gihugu, akavuga ko bashoboye guhangana n’ikipe ifite abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi.

Yanashimye umunyezamu Mostafa Shobeir ku ruhare yagize mu gutuma Misiri ikomeza kuyobora umukino igihe kirekire.

Mu magambo yakomeje guteza impaka, Hassan yanagaragaje FIFA isa n’aho yifuza ko Argentine itwara igikombe cy’Isi, ibintu byanashimangiwe na bamwe mu bakinnyi ba Misiri nyuma y’umukino.

Kugeza ubu FIFA ntiratangaza niba izasuzuma iki kirego cyangwa niba hari icyemezo cyihariye izagifata ku byavuzwe na Misiri.

Argentine nyuma yo gusezerera Misiri izahurira muri ¼ cy’irangiza n’u Busuwisi bwasezereye Colombia kuri Penaliti 4-3, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply