9586cd30-7c30-11f1-bee8-53ce494e1abc.jpg

Abantu 11 bamaze gupfira mu nkongi y’umuriro

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu 11 bamaze kwitaba Imana mu nkongi ikomeye y’umuriro yibasiye amajyepfo ya Espagne, mu gace ka Andalusia, mu gihe abandi 19 bakomeje kuburirwa irengero.

Umuyobozi w’Intara ya Andalusia, Juanma Moreno, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’umurongo w’amashanyarazi waguye hasi, ugakongeza ishyamba riri hafi y’umujyi wa Los Gallardos, mu ntara ya Almería.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko imirambo y’abapfuye yabonetse mu mudugudu wa Bédar no mu nkengero zawo. Minisitiri ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Andalusia, Antonio Sanz, yavuze ko umuriro wakwirakwiye mu buryo bwihuse cyane, bigatuma abantu benshi batabasha kuwucika.

Yongeyeho ko amakuru y’ibanze agaragaza ko benshi mu bapfuye, cyangwa bose, bashobora kuba ari abanyamahanga. Muri bo harimo abantu bane basanzwe bapfiriye mu modoka bari barimo bagerageza guhunga, bikekwa ko bakomoka mu Bwongereza.

Abandi bantu benshi bakomerekeye muri iyi nkongi. Umwe yajyanywe kwa muganga azize guhumeka umwotsi mwinshi, undi afite ubushye bwinshi, mu gihe abandi bane bavuriwe aho bari bafite ibikomere byoroheje n’ingaruka zo guhumeka umwotsi.

Iyi nkongi yanatumye hafungwa imihanda imwe n’imwe, ndetse abaturage bagera ku 1,000 bava mu byabo kugira ngo barindwe.

Perezida wa Guverinoma ya Espagne, Pedro Sánchez, yari aherutse gutangaza ko igihugu cyateguye ibikorwa bikomeye kurusha ibindi byose byigeze bibaho byo guhangana n’inkongi z’umuriro muri iki gihe cy’impeshyi. Kuri ubu, Ishami rya Gisirikare rishinzwe ubutabazi (UME) ryamaze koherezwa gufasha kuzimya umuriro.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka, amajyepfo y’u Burayi yibasiwe n’ubushyuhe bukabije bwageze kuri dogere Celsius 40 na 42 mu bice bimwe na bimwe, bituma inkongi z’umuriro ziyongera muri Espagne, u Bufaransa na Portugal.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply