Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye Isoko Rikuru rya Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi, ahagana saa 20:00 z’umugoroba wo ku wa 9 Nyakanga 2026.
Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko umuriro watangiriye mu gice cyagurishirizwagamo imyenda, kiri hafi ya gare y’imodoka zitwara abagenzi hagati ya Bujumbura na Ngozi.
Amakuru avuga ko inkongi y’umuriro yibasiye iri soko yamaze amasaha arenga ane, nyuma y’uko habuze ubutabazi bwo kuzimya inkongi.
Ibi byatumye ibyari muri iri soko cyane cyane mu gice cyo hagati byose bishya birakongoka, ndetse n’aho ubutabazi buhagereye imodoka izimya inkongi yaritabaye inanirwa kuwuzimya kubera ubushobozi buke bwayo ugereranyije n’ubukana umuriro wari ufite.
Nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi, ni mu gihe agaciro k’ibyangirikiyemo kataramenyekana.
Perezida Evariste Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yababajwe cyane n’iriya nkongi, asaba abafite ibyabo byahiye kudacika intege.
Ati: “Dutewe umubabaro n’isoko ryo mu mujyi wa Ngozi ryaraye rihiye, aho abenegihugu bahakorera baraye bahaburiye ibyabo. Twihanganishije cyane abahuye n’ibyo byago, tubasaba kudacika intege.”
Isoko rya Ngozi ryaherukaga gushya muri 2021.


