Ihuriro rishya rihuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, imiryango itegamiye kuri Leta n’abayobozi b’amadini ryatangaje ko rigiye guhangana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga riherutse kwemezwa, bavuga ko rihabanye n’amahame ya demokarasi.
Iri vugururwa ryatangajwe ku mugaragaro ku wa 7 Nyakanga 2026, riteganya kongerera Perezida Emmerson Mnangagwa manda y’imyaka ibiri, ndetse rigakuraho itorwa rya Perezida hakoreshejwe amajwi ataziguye y’abaturage.
Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko igenzurwa n’ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF yemeje iri vugururwa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinze ihuriro bise Coalition of the People (Ihuriro ry’Abaturage), bavuga ko bagamije kurengera Itegeko Nshinga no guharanira uburenganzira bw’abaturage.
Mu bayobozi baryinjiyemo harimo Nelson Chamisa, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi uzwi cyane, wavuze ko igihugu kidakwiye kwemera “kunyerera bucece kigana ku butegetsi bw’igitugu bwihishe inyuma y’Itegeko Nshinga.”
Undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Lovemore Madhuku, yatangaje ko bagiye kuregera Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, anahamagarira abaturage kujya mu myigaragambyo, imyiyereko no mu bindi bikorwa bigaragaza ko banze aya mavugurura.
Yagize ati: “Turabizi ko bashobora gufunga abantu, kubakubita cyangwa no kubica, ariko ntidufite ubwoba.”
Abayobozi b’amadini na bo binjiye muri iri huriro. Reverend Kupa Mtata yavuze ko ikibazo kitakiri icya politiki y’amashyaka, ahubwo ari ukurengera Itegeko Nshinga n’indangagaciro z’igihugu.
Yagize ati: “Dufite inshingano zo kuvuga iyo tubonye ibitagenda neza, kandi ibyo turimo kubona ni bibi cyane.”


