CAR-PROFIT1 (1)

Abarusiya bari kwiba zahabu za Central African: Raporo

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya yagaragaje ko abacanshuro b’Abarusiya bahoze mu mutwe wa Wagner, ubu bakorera mu mutaka wa Leta y’u Burusiya, bakomeje kungukira ku mutungo kamere wa Central African Republic, cyane cyane zahabu, diyama n’ibiti, binyuze mu miterere y’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 muri iki gihugu.

Nk’uko raporo yakozwe n’umuryango Global Initiative Against Transnational Organized Crime ibivuga, kuva mu 2018, ubwo ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra bwatumiraga abarwanyi ba Wagner ngo bafashe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, abo bacanshuro bagiye binjira buhoro buhoro mu nzego z’umutekano, ubukungu n’ubutegetsi.

Raporo ivuga ko ibikorwa byatangijwe nk’ibigamije kugarura umutekano byaje kuvamo uburyo bwo kugenzura umutungo kamere no kuwubyaza inyungu. Ivuga ko ubutegetsi, bufatanyije n’abarusiya, bwafashe ibice bikungahaye ku mabuye y’agaciro, bugashyiraho uburyo bwo kugenzura ubucuruzi n’imisoro, ibintu byatumye inyungu zahoraga zifatwa n’imitwe yitwaje intwaro zerekeza ku bantu ba hafi y’ubutegetsi n’abafatanyabikorwa babo.

Abanditse iyi raporo, Nathalia Dukhan na Ruben De Koning, bavuga ko abarusiya bamaze kwinjira mu nzego zikomeye zirimo iz’umutekano, za gasutamo n’izicunga umutungo kamere, bityo bakagira uruhare rukomeye mu byemezo bifatwa.

Raporo ivuga ko ibikorwa bya Wagner mu bucukuzi bwa zahabu ari byo byinjiza amafaranga menshi. Bivugwa ko ibigo bifitanye isano na Wagner bicukura toni zigera kuri eshanu za zahabu buri mwaka, zifite agaciro kagera kuri miliyoni 250 z’amadolari ku isoko ryo kohereza mu mahanga, ndetse zikaba zishobora kurenga miliyoni 500 z’amadolari ku isoko mpuzamahanga.

Kuva mu 2021, ingabo za Centrafrique zifatanyije n’abarusiya ndetse n’iz’u Rwanda zafashe uduce twinshi twari twarigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro, harimo n’ahacukurwa amabuye y’agaciro. Nyuma y’ibyo, umusaruro wa zahabu woherezwa mu mahanga warazamutse cyane, nubwo raporo ivuga ko imibare yatangajwe irenze ubushobozi bw’ubucukuzi busanzwe, bigakekwa ko harimo zahabu ikomoka mu birombe bigenzurwa na Wagner.

Raporo inavuga ko uburyo u Burusiya bukoresha muri Centrafrique butari bwihariye, kuko ibikorwa nk’ibi bivugwa no muri Mali ndetse no muri Sudan, aho u Burusiya bushinjwa gukoresha umutungo kamere, cyane cyane zahabu, mu gushaka amafaranga no kugabanya ingaruka z’ibihano mpuzamahanga.

Nubwo raporo ishinja abo bacanshuro gukoresha umutekano muke mu nyungu zabo, ubutegetsi bwa Centrafrique n’u Burusiya bukunze kuvuga ko ubufatanye bwabwo bugamije gufasha igihugu kugarura amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa, abanditse iyi raporo bavuga ko umutekano wonyine udahagije, kuko ugomba kujyana no gucunga neza umutungo w’igihugu kugira ngo ugirire akamaro abaturage bose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply