Abaturage bo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe na ‘kiosque’ zubatswe mu butaka bwa Leta buri mu gice cyagenewe umuhanda, ku muhanda uva Rubavu ugana Karongi.
Aba baturage, biganjemo abo mu isantere ya Cyapa, bavuga ko iki kibazo cyigeze gukurikiranwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, ariko aza kwimurirwa ahandi kitarakemuka.
Bavuga ko nyuma yo gusimburwa na Ufitabeza Jean d’Amour bongeye kumugezaho iki kibazo, ariko kugeza ubu kikaba kitarabona igisubizo.
Bigirimana Alphonse, umwe mu baturage bahatuye, yavuze ko bamwe mu bari bafite amazu aho umuhanda wanyuze bahawe ingurane, ariko nyuma bakagaruka bakubaka ‘kiosque’ mu bisigara by’ubutaka bwa Leta.
Yagize ati: “Hari abantu bishyuwe ingurane hubakwa umuhanda. Bamaze kwishyurwa, muri bya bisigara bya Leta bahashyize kiosque basubiza ahahoze amazu yabo. Izo kiosque bazubatse imbere y’amazu yacu. Biratubangamiye, kandi n’iyo urebesheje amaso ubona bitaboneye. Turasaba ko zakurwaho zikajyanwa ahandi.”
Uyu muturage yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kizwi n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, ariko kugeza ubu ngo nta cyemezo gifatika kirafatwa.
Undi muturage wasabye kutatangazwa amazina, yavuze ko izo kiosque zateje umwanda ndetse zikabangamira isuku n’imiterere y’ako gace.
Ati: “Usibye kuba zubatswe ahatemewe, zinateje umwanda, kuko nawe uhageze wabona ko ziteje umwanda muri Centre yacu kandi biratubangamiye cyane. Turasaba inzego zibishinzwe kubahiriza amategeko no kuzikuraho, kuko twabigejeje ku buyobozi inshuro nyinshi ariko ikibazo kikaba kigihari.”
Abajijwe niba ibyo avuga bidashingiye ku makimbirane afitanye na ba nyiri izo kiosque, uwo muturage yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo ntaho bihuriye.
BWIZA yashoboye kubona kopi y’ibaruwa yo ku wa 5 Ukuboza 2024, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba bwanditse busaba abafite kiosque zubatswe mu butaka bwa Leta kuzikuraho mu gihe kitarenze iminsi itatu.
Icyakora, kugeza ubu abaturage bavuga ko nta gikorwa gifatika kirakorwa kugira ngo iyo myanzuro ishyirwe mu bikorwa.
Mu gusubiza iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour, yavuze ko ubuyobozi bwatumiye ba nyiri izo kiosque kugira ngo buganire na bo mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.
Ati: “Twari twatumije ba nyirazo ngo baze tuganire, uno munsi saa sita ni bwo turi buze kubonana kugira ngo tubamenyeshe icyemezo, kuko njyewe iriya baruwa ntabwo nari nazi ko yananditswe, nabibonye ari bishya mbibwiwe n’umuntu nk’uko nawe wabimbwira.”
Yakomeje ati: “Nabitangiyeho kugira ngo tubanze tuganirize ba nyirabyo, kuko umuturage urabanza ukamuganiriza ukamubwira ko agomba kubyikorera kugira ngo abikore neza, bitagenze neza umuntu afata izindi ngamba.”
Abajijwe niba koko izi ‘kiosque’ zibangamiye abaturage, Gitifu Ufitabeza yasubije ko icy’ingenzi ari uko zubatswe mu gice cy’umuhanda (road reserve) amategeko atemerera kubakwamo, ashimangira ko icyo ari cyo kibazo kigomba kubanza gukemurwa.


