GridArt_20260711_141129001_copy_1000x666

Ba Jenerali 3 ba RDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bari bamaze igihe mu ngabo z’u Rwanda, barimo batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj. Gen Emmanuel Bayingana wabaye Umugaba wungirije w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo.

Bayingana aheruka guhabwa inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj. Gen Vincent Gatama wahoze ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’amajyepfo.

Gatama kandi yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuva mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, aho yari umuhuzabikorwa wazo.

Jenerali wa gatatu ni Brig. Gen Albert Rugambwa wahoze ari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Usibye aba basirikare, Umukuru w’Igihugu yanemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ry’abandi basirikare 1440, nk’uko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwabitangaje.

Abo barimo ba ofisiye bakuru 74, ba ofisiye bato 78, ndetse n’abandi basirikare 1288.

Umuhango wo gusezera kuri ba Ofisiye bakuru na ba Ofisiye Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply