HM-ZHQRWYAAsMlW

RDC: Moise Nyarugabo wahoze ari senateri yagaragaye Point Zero

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Senateri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Moïse Nyarugabo, uri mu begereye Joseph Kabila, yasuye Point Zéro nyuma y’iminsi micye habohojwe n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho.

Mu butumwa yanditse kuri X yakurikije amafoto ye ari muri aka gace ka Point Zero, Moise Nyarugabo yibajije niba yari kubasha kuhasura iyo haba hakigenzurwa n’uruhande rwa leta.

HM ZHQUWAAAHOvz

Ati: “Byarashobokaga ko nsura Point Zero iyo haba hakigenzurwa na FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, P5, FDLR, n’abacanshuro? Bihagarare kubeshya no kuyobya. Birahagije. Kubwamahirwe, umwijima ntuzahoraho ubuziraherezo.”

Yakomeje agira ati: “Dore icyamamare Point Zero. Amashusho yometseho atanga igisubizo cyikibazo cyo kumenya ni inde ugenzura aha hantu heza kandi ni inde wahataye ibisasu bitabarika. Nimwicire urubanza.”

HM ZHPrXMAA4LlV

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka ivuga ko Moise Nyarugabo yagize uruhare rukomeye muri MRDP/Twirwaneho nubwo nta mwanya uzwi ku mugaragaro afitemo, kandi yari ahagarariye inyungu za MRDP/Twirwaneho mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru yagiranye na Kabila ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply