GridArt_20260712_135652243_copy_1000x666

Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’u Burusiya kubera M23

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Ukraine yasubije u Burusiya bwayishinje kuba iri mu bihugu biha ubufasha umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma.

U Burusiya bwashinje Ukraine guha M23 ubufasha biciye muri Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, ubwo yari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho aheruka kugirira uruzinduko.

Uyu mugabo ubwo yarimo aganira n’abanyamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Bizimana Edouard, yavuze ko “Ukraine iri mu baterankunga b’abanyamahanga ba M23”, n’ubwo nta bimenyetso bishyigikira ibyo birego yigeze agaragaza.

Lavrov yavuze ibi mu gihe mu kwezi gushize intumwa yungirije y’u Burusiya mu muryango w’Abibumbye, Anna Evstigneeva, yabwiye akanama gashinzwe umutekano muri uriya muryango ko igihugu cye gihangayikishijwe n’amakuru avuga ko mu burasirazuba bwa Congo hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine bifashishwa nk’abatoza n’abakoresha za drone.

Ukraine biciye mu muvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo, Heorhii Tykhyi, yamaganye ibirego by’u Burusiya, abyita “amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa na Kremlin”, ndetse avuga ko nta shingiro afite.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X nyuma bugasangizwa itangazamakuru na Ambasade ya Ukraine muri RDC, Tykhyi yavuze ko igihugu cye kidatanga ubufasha ubwo ari bwo bwose kuri AFC/M23.

Ati: “Ibyatangajwe na Lavrov by’uko Ukraine ifasha M23 mu burasirazuba bwa RDC ni amakuru y’ibinyoma ya Kremlin, kandi nta shingiro na rito afite. Turabihakana kandi turabyamagana ku mugaragaro.”

Uyu muvugizi yongeyeho ko Ukraine itivanga mu makimbirane yo muri Afurika, ahubwo ashinja u Burusiya kuba ari bwo bukomeje kugira uruhare mu guteza umutekano muke ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Ukraine ntiyivanga mu makimbirane yo muri Afurika. Ahubwo u Burusiya ni bwo bukomeje guha intwaro imitwe inyuranye binyuranyije n’ibihano mpuzamahanga, bugateza umutekano muke ndetse bukanashaka abaturage bo mu bihugu bya Afurika ngo bajye kurwana mu ntambara yabwo na Ukraine. Kuba Moscou ishinja abandi ibyo na yo ikora si ibintu bishya.”

Kiev ivuga kandi ko ibyo birego biri mu mugambi mugari wa Moscou wo kuyobya uburari ku bikorwa byayo, no kudobya ibiganiro by’amahoro biri gukorwa mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Tykhyi yagize ati: “Intego y’u Burusiya irasobanutse. Ni ugusenya imbaraga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhuza impande zishyamiranye mu karere k’Ibiyaga Bigari no kuyobya uburari ku bikorwa byabwo bibangamira inzira y’amahoro.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply