Ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga, Umunyamerika w’icyamamare Ashton Hall yasuye agace ka Bigogwe, kamwe mu hantu nyaburanga hazwi mu Rwanda kubera ubukerarugendo bushingiye ku muco w’inka.
Ashton Hall yari aherekejwe na Enock Uwizeye, uzwi nka Kagarara (Ashton Small), ndetse na Yogendra Kushwah, uzwi nka Indian Ashton Hall.
Ahagana saa yine n’igice za mu gitondo, iri tsinda ryageze mu borozi bo mu Bigogwe, aho ryasobanuriwe uruhare rw’inka mu muco nyarwanda n’agaciro kazo mu buzima bw’Abanyarwanda.
Basuye kandi inyambo, ubwoko bw’inka buzwiho kugira amahembe maremare akurura amaso, ibintu byashimishije cyane Ashton Hall.
Mu bindi byamushimishije harimo kwitabira ibikorwa gakondo birimo kotsa ibigori, gucanira inka umuriro, gususurutswa n’umwirongi w’abashumba, gukama inka no kunywa inshyushyu.
Nyuma y’urwo ruzinduko, Ashton Hall yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe, anashimira u Rwanda.
Yagaragaje ko ari igihugu cyiza yakunze cyane, anatangaza ko ateganya kuzagaruka mu Rwanda mu minsi iri imbere kugira ngo arusure byimbitse kurushaho.
Ngabo Karegeya, umwe mu batangije ubukerarugendo bwa Visit Bigogwe, yabwiye BWIZA ko gusurwa na Ashton Hall ari intambwe ikomeye izafungura andi mahirwe yo kumenyekanisha Bigogwe ku isoko mpuzamahanga ry’ubukerarugendo.
Ati: “Nk’umuntu watangije ubukerarugendo mu Bigogwe, sinari niteze ko umunsi umwe twazakira icyamamare nka Ashton Hall, ukurikirwa n’abarenga miliyoni 20 ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ni ibintu bikomeye cyane, kandi ndizera ko bizatuma Bigogwe irushaho gusurwa n’abakerarugendo benshi. Ni ibintu byankoze ku mutima cyane. Ndashimira Kagarara wahisemo kutuzanira umushyitsi nk’uriya.”
Ngabo yagejeje kandi ubutumwa ku bantu bataragera mu Bigogwe, ati: “Ku bantu bose batarasura Bigogwe cyangwa bateganya kuhagera, murakaza neza. Turabasezeranya ko tuzakomeza guharanira kubungabunga umuco w’igihugu cyacu kugira ngo udacika.”
Yongeyeho ati: “Twiyemeje gukomeza guhesha inka agaciro zikwiye mu muco nyarwanda. Turabasezeranya ko tuzakomeza kubashakira ibikorwa byiza kandi bibashimisha, ku buryo umuntu wese usuye Bigogwe azataha yishimye.”








