HNMfsoWWEAArC5i

Musanze: Kubaka uruganda rutunganya imyanda n’ikimoteri rusange bigeze ku musozo

Sangiza iyi nkuru

Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya imyanda n’icyimoteri rusange biri kubakwa mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, igeze ku rugero rwa 80% nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda.

Uyu mushinga watangiye mu Ukwakira 2024, ugamije guteza imbere serivisi z’isuku zigezweho kandi zirambye, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kwimakaza isuku kuri bose kandi hose.

HNMfka WAAAvUsz

 

Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 33 z’imyanda itabora ku munsi na meterokibe 62 z’imyanda yoroshye, cyane cyane iyiva mu bwiherero (faecal sludge) ku munsi.

HNMfo1DXcAA 937

Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko uru ruganda nirwuzura, ruzagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

HNMfuV XwAAO3Y6

Ruzajya kandi rutunganya imyanda ibora n’itabora ikusanywa mu turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Gakenke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply