20260715_123454_copy_1000x698

Umukinnyi mushya wa APR VC yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Volleyball y’u Rwanda uri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Patrick Byiringiro waherukaga kwerekeza mu kipe ya APR Volleyball Club, avuye muri Kepler.

Amakuru avuga ko uyu musore wari wasinye imyaka ibiri mu kipe y’ingabo z’igihugu yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Urupfu rwe ruje mu gihe hari hashize ibyumweru bike gusa ashyize umukono ku masezerano yo kwerekeza muri APR VC, aho yari ategerejwe gukina guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.

Byiringiro yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Kepler VC, aho yafashije iyi kipe kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Kwerekeza muri APR VC byari byitezweho kongera imbaraga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ndetse bikaba byari intambwe nshya mu rugendo rwe rwa siporo.

Urupfu rwe rwashenguye abakunzi ba Volleyball, abo bakinanye, abatoza n’imiryango y’amakipe yombi, Kepler VC na APR VC, kuko yari umwe mu bakinnyi bakiri bato bari bafite ejo hazaza heza muri uyu mukino.

Abakunzi ba Volleyball ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera n’abo yasize, banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply