Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rwagaragaje ko amasano ari hagati y’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi afite imizi mu mateka, umuco n’imibanire y’abaturage, rivuga ko ayo masano aruta imipaka yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni.
AFC mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X, yongeye gushimangira ko ejo hazaza ha RDC hagomba gushingira ku bumwe bw’Abanye-Congo, kubaha ubudasa no guteza imbere umuco wo kubana mu mahoro.
Yavuze ko bijyanye no kuba Congo Kinshasa ituranye n’ibihugu icyenda, byabaye ngombwa ko ihuriramo abaturage bafite amateka n’imibanire byatangiye mbere y’uko imipaka y’ibihugu byo muri iki gihe ishyirwaho.
Yagize iti: “Mbere y’uko imipaka yo muri iki gihe ishyirwaho, abaturage bo muri aka karere bari basanzwe bafitanye umubano ukomeye binyuze mu miryango ihuriweho, ubucuruzi, ubufatanye, gushyingirana, imigenzo n’indimi. Abaturage benshi babayeho ku mpande zombi z’imipaka kuva kera, ibigaragaza amateka bahuriyeho n’imibanire irenze imipaka yashyizweho n’abakoloni.”
Ku bijyanye n’u Rwanda n’u Burundi, AFC/M23 yavuze ko abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo basangiye amateka, umuco n’imiryango n’abaturage bo mu bihugu byombi, cyane cyane binyuze mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Ikirundi ndetse n’imiryango iboneka mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iti: “Ku Burundi n’u Rwanda, abaturage bo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bamaze igihe kirekire bafitanye amasano ashingiye ku mateka, umuco n’imiryango n’abaturage batandukanye bo muri aka karere, harimo n’abahuje indimi nk’Ikinyarwanda n’Ikirundi, ndetse n’imiryango y’Abahutu, Abatutsi n’abandi batuye muri aka gace k’Ibiyaga Bigari.”
AFC/ M23 yavuze ko ayo masano adakwiye gukoreshwa mu gucamo ibice abaturage cyangwa kubyutsa ivangura, ahubwo ko akwiye gufatwa nk’umurage uhuriweho ushobora gufasha kubaka igihugu cya RDC gifite ubumwe n’ubwiyunge.
Iri huriro ryongeye gushimangira ko icyerekezo cyaryo ari “RDC ifitanye umubano mwiza n’ibihugu icyenda biyikikije, ushingiye ku kubahana, ubufatanye, ibiganiro, ubucuruzi n’ishakirwa ry’amahoro arambye.”
AFC yavuze ibi mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impaka mu karere, aho Guverinoma ya Kinshasa ikomeje gushinja AFC/M23 kuba umutwe w’inyeshyamba ufite inkunga y’amahanga, ibyo uyu mutwe uhakana uvuga ko uhagarariye impinduka za politiki no kurengera inyungu z’Abanye-Congo.
Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje gushakirwa ibisubizo, AFC/M23 ikomeje kugaragaza ubutumwa bugamije kwerekana ko ikibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC kidakwiye kurebwa gusa nk’ikibazo cy’umutekano, ahubwo ko gifitanye isano n’amateka, imibanire n’imiyoborere y’akarere kose.


