Col. Ruterera wari ufunze ashinjwa gukorana na M23/Twirwaneho yapfiriye muri gereza

Col. Mahoro Ruterera wari umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye aguye muri gereza ya Ndolo y’i Kinshasa, aho yari amaze igihe afungiye. Uyu Ofisiye w’Umunyamulenge yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga […]

Burundi: Ruracyageretse hagati ya CNL na Agathon Rwasa

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwashyize mu mwiherero urubanza rumaze imyaka irenga ibiri rurebana n’ubuyobozi bw’Ishyaka Congrès National pour la LibertĂ© (CNL), mu gihe uwari umuyobozi warwo, Agathon Rwasa, akomeje kugaragaza icyizere ko azongera kugira uruhare rukomeye muri politiki ndetse ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu 2027. Ku wa 16 Nyakanga 2026 ni […]

Ba Ofisiye Bakuru FARDC yohereje i Goma bahuye n’aba AFC/M23

Ba Ofisiye bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baherutse koherezwa i Goma mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23, kuri uyu wa Kane bahuye ku mugaragaro n’abahagarariye AFC/M23 mu nama yabereye i Goma. Muri iyi nama, impuguke n’aba ofisiye bashyizweho n’impande zombi zakiriwe […]

Ituri: Abantu bitwaje intwaro bateye ivuriro ry’abarwayi ba Ebola

Ikigo cyita ku barwayi ba Ebola (ETC) cya Nyankunde, giherereye muri Teritwari ya Irumu (Ituri), cyagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ku mugoroba wo kuwa Gatatu, itariki ya 15 Nyakanga. Ibyabaye ntibiramenyekana neza, kandi nta mibare yemewe y’abaguye muri icyo gikorwa yari ihari ubwo iyi nkuru yatangazwaga na Kivu Morning Post kuri uyu wa Kane. Nk’uko […]

Abagabo bo muri Mozambique bafite uruhara bari guhigwa bukware

Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko abagabo bo muri Mozambique bafite uruhara bari gushakishwa kugira ngo bacibwe imitwe biturutse ku myumvire ivuga ko bafite zahabu mu mitwe yabo. Ibinyamakuru bimwe bivuga ko iyi myumvire yatejwe imbere na bamwe mu bavuzi gakondo. Ubuyobozi muri icyo gihugu bwemeje imfu z’abagabo babiri bafite uruhara bazize iyi […]

Amasano ari hagati y’Abanye-Congo, Abanyarwanda n’Abarundi aruta imipaka yashyizweho n’abakoloni: AFC/M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rwagaragaje ko amasano ari hagati y’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi afite imizi mu mateka, umuco n’imibanire y’abaturage, rivuga ko ayo masano aruta imipaka yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni. AFC mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X, yongeye gushimangira ko ejo hazaza […]

Algeria: Inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’imfubyi yahitanye 11 abandi barakomereka

Abantu 11 bapfuye naho 19 barakomereka mu nkongi y’umuriro yabereye mu kigo cy’imfubyi mu nkengero z’umurwa mukuru wa Algeria mu gitondo cyo kuwa Kane, nk’uko ​itangazamakuru rya leta ryabitangaje kuwa Gatatu. Iyi nkongi y’umuriro yabereye mu kigo cy’imfubyi giherereye mu Karere ka Mohammadia mu nkengero z’uburasirazuba bwa Algiers, umurwa mukuru wa Algeria. Icumi mu bakomeretse […]

Amerika yafatiye ingamba zikomeye abaturage bayo bavuye muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira ku butaka bwazo, zibuza abaturage bazo n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu gihugu binyuze mu ndege z’ubucuruzi mbere y’uko bamara iminsi 21 bari mu kindi gihugu. Izi ngamba zatangajwe nyuma y’uko […]

Urwagwa n’ikigage bigiye kujya bisabirwa uruhushya

LGuverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyizeho amabwiriza mashya agenga itegurwa ry’ibinyobwa gakondo bikorwa mu rugo bigategurirwa ubukwe, ibirori, imihango gakondo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi. Aya mabwiriza agamije kongera umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no gukumira indwara ziterwa no kunywa cyangwa kurya ibyanduye. Nk’uko ayo mabwiriza abiteganya, umuntu wese uteganya gutegura ibinyobwa gakondo […]

Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri RDC na Uganda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu Ishami rishinzwe ibibazo bya ba mukerarugendo n’abaturage bayo, yashyize Uganda ku rutonde rw’ibihugu bifite umuburo wo ku rwego rwa kane (Level 4: Do Not Travel), isaba Abanyamerika kutahagirira urugendo urwo ari rwo rwose. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 15 Nyakanga 2026, rikubiyemo ibihugu 23 byo hirya no […]

Kenya: Urukiko rwimye Abarasta uburenganzira bwo gukoresha urumogi

Urukiko rwa Kenya rwanze guha Abarasta uburenganzira bwo kunywa urumogi ku mpamvu z’idini, nyuma y’uko abagize iri tsinda ryitwara nk’idini basabye ko amategeko y’igihugu agenga ibiyobyabwenge ashingiye ku butegetsi bw’Abongereza atabakoraho. Abarastafari, bakunze gukoresha urumogi nk’igice cy’icyo bita meditation, bari bamaze igihe bashishikariza inkiko za Kenya kubaha uburenganzira bwo gukoresha iki kimera kuva mu 2021. […]

FIFA ishobora guhana Argentine ya Messi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rishobora gufatira ibihano Ikipe y’Igihugu ya Argentina nyuma y’uko abakinnyi bayo bizihije intsinzi yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026 bitwaje ibendera ryariho amagambo agira ati “Las Malvinas son Argentinas”, asobanura ko Ibirwa bya Falkland ari ibya Argentina. Ibi byabaye nyuma y’uko Argentina itsinze u Bwongereza ibitego […]

U Burusiya bwarashe i Kyiv

Abantu babiri bahitanywe n’igitero gikomeye cya misile u Burusiya bwagabye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2026, mu gihe abandi batandatu bakomerekeye muri icyo gitero. Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko mu bakomerekeye muri icyo gitero harimo n’umuhungu w’imyaka 16. Abakomeretse batatu bahise bajyanwa kwa muganga, […]

Buruseli: Nduhungirehe yitabiriye inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize OACPS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ari i Buruseli mu Bubiligi, aho yitabiriye Inama ya 121 y’Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS). Iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itangazo rya Malabo, kuvugurura inzego, gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Samoa, no guhuza ku bibazo bihuriweho mu nama mpuzamahanga. Mu itangazo rye, Minisitiri […]

Hakiriwe Abapolisi b’u Rwanda bakubutse muri CAR bahise basimburwa n’abandi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda hakiriwe itsinda ry’abapolisi bakubutse mu butumwa bw’Umuryango wo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahise basimburwa n’abandi. CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ni we wakiriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bayobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga […]