LGuverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyizeho amabwiriza mashya agenga itegurwa ry’ibinyobwa gakondo bikorwa mu rugo bigategurirwa ubukwe, ibirori, imihango gakondo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi. Aya mabwiriza agamije kongera umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no gukumira indwara ziterwa no kunywa cyangwa kurya ibyanduye.
Nk’uko ayo mabwiriza abiteganya, umuntu wese uteganya gutegura ibinyobwa gakondo nk’urwagwa, ikigage, ubushera, imitobe y’imbuto n’ibindi binyobwa bikorwa mu rugo bidategurirwa ubucuruzi, azajya abanza gusaba uburenganzira Komite y’Ubuzima y’Umudugudu mbere yo kubitegura.
Uzasaba uburenganzira azajya agaragaza ubwoko bw’ikinyobwa ashaka gutegura, aho kizanywerwa ndetse n’umubare w’abagiteganyirijwe.
Nyuma yo kwakira ubusabe, Komite y’Ubuzima y’Umudugudu izasuzuma niba ibikoresho n’ibigize icyo kinyobwa byujuje ubuziranenge, igenzure uburyo kiri gutegurwamo, isuku y’aho gitegurirwa ndetse n’ibikoresho bizakoreshwa. Iyo ibisabwa byujujwe, hatangwa uruhushya rwemewe ku gikorwa kimwe gusa ndetse no ku kinyobwa cyagaragajwe mu busabe.
Komite ishinzwe gutanga uru ruhushya izaba igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, Umujyanama w’Ubuzima ndetse n’uhagarariye umutekano. Izajya inabika inyandiko zose z’ubusabe bwakiriwe, ubugenzuzi bwakozwe n’impushya zatanzwe.
Aya mabwiriza ntareba inganda cyangwa abantu bakora ibiribwa n’ibinyobwa bigurishwa ku isoko, kuko bo bakomeza kugengwa n’amabwiriza y’ubuziranenge asanzwe atangwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko ibinyobwa gakondo bigomba gutegurwa hifashishijwe amazi meza kandi yizewe, ibinyampeke bidafite uruhumbu cyangwa ibisigazwa by’imiti ikoreshwa mu buhinzi, ibitoki bizima, ubuki n’imbuto zujuje ubuziranenge.
Ibikoresho n’ibigize ibinyobwa bigomba kubikwa ahantu hasukuye, hagera umwuka kandi harinzwe udukoko, imbeba n’ibindi bishobora kubyangiza.
Aya mabwiriza abuza burundu gukoresha inzoga z’inganda, methanol, lisansi, peteroli cyangwa ibindi bikomoka kuri peteroli, kimwe n’imiti cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora guhindura kamere y’ibinyobwa gakondo cyangwa bikagira ingaruka ku buzima bw’ababinywa.
Abategura ibinyobwa basabwa gukaraba neza intoki bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo gutangira akazi, gukuramo imitako yo ku maboko n’intoki, kwambara imyambaro yabugenewe ndetse no kutabitegura igihe barwaye indwara zandura.
Minisiteri inabasaba kwisuzumisha indwara zandura zirimo igituntu n’indwara y’umwijima nibura rimwe mu mezi atandatu, kugira ngo birinde kwanduza abo bategurira ibinyobwa.
Aya mabwiriza anareba uburyo ibiribwa bibikwa no gutangwa mu birori. Ibiribwa bibisi bigomba gutandukanywa n’ibyatetswe kugira ngo hirindwe kwanduzanya.
Ibiryo bitetse bisabwa gutangwa mu gihe kitarenze amasaha abiri nyuma yo gutekwa cyangwa bikabikwa ku bushyuhe bubikwiriye. Ibiryo bishyushye bigomba kuguma ku bushyuhe burenze dogere selisiyusi 60, mu gihe ibikonje bigomba kubikwa munsi ya dogere selisiyusi eshanu.
Inyama, amafi n’imboga byangirika vuba ntibigomba kumara amasaha arenga abiri ku bushyuhe bwo mu cyumba mbere yo kujyanwa muri firigo.
Ku bijyanye n’ibinyobwa gakondo, ababitegura basabwe kutavanga ibishya n’ibya kera ndetse no kubirinda ko byagerwaho n’abana.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu wese ugaragaje ibimenyetso birimo kuruka, impiswi, kubabara mu nda, guhumeka nabi, kuzungera, gucika intege bikabije cyangwa guta ubwenge nyuma yo kunywa cyangwa kurya ibikekwa ko byanduye, agomba kwihutira kujya kwivuza kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.
Aya mabwiriza mashya aje nyuma y’aho u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kurwanya inzoga n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa birimo uburozi, byagiye biteza impfu n’uburwayi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Biteganyijwe ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazafatanya na Komite z’Ubuzima z’Imidugudu mu gushyira aya mabwiriza mu bikorwa, hagamijwe ko ibirori n’imihango ihuza abantu benshi birangwa n’isuku, ubuziranenge n’umutekano w’ubuzima bw’abitabiriye.


