Col. Mahoro Ruterera wari umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye aguye muri gereza ya Ndolo y’i Kinshasa, aho yari amaze igihe afungiye.
Uyu Ofisiye w’Umunyamulenge yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026.
Col. Ruterera yari amaze imyaka irenga 20 akorera FARDC. Yafatiwe iwe mu rugo i Uvira aho yari ari mu kiruhuko cy’akazi, nyuma yo kurasirwa ku rugamba akaguru.
Nyuma yo kumara imyaka itanu afunzwe, ku wa 15 Gicurasi 2026 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugambanira igihugu.
Mbere y’aho, Urukiko rwa Gisirikare rwo ku rwego rwa mbere rwari rwamukatiye igifungo cya burundu, icyakora mu bujurire inteko y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igabanya icyo gihano ikigira imyaka 15.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 182, igika cya mbere, cy’Itegeko Mpanabyaha rya RDC, rwemeza ko Mahoro Ruterera ahamwa n’icyaha.
Gusa rwavuze ko rwagabanyije igihano kubera impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba ari bwo bwa mbere yari akoze icyaha, no kuba yari afite uburwayi bukomeye.
Me Bert Butota wamwunganiraga icyo gihe, yatangaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko, avuga ko kitigeze giha agaciro imyaka myinshi umukiliya we yari amaze akorera igihugu.
Amakuru aturuka ku bantu bari baziranye na Col. Ruterera avuga ko yagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage b’Abanyamulenge, cyane cyane aborozi, mu kugarura umutekano mu gace ka Kirembwe kari karugarijwe n’ibitero by’imitwe ya Mai-Mai irimo uwa Yakutumba n’uwa Shikatende.
Ni muri ako gace kandi bivugwa ko yarasiwe akaguru mbere yo kujya mu kiruhuko, nyuma agafatirwa iwe n’inzego z’umutekano.
Ayo makuru akomeza avuga ko kuraswa kwe no gufungwa byari bifitanye isano n’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamukekagaho gukorana n’umutwe wa Twirwaneho.
Col. Ruterera yitabye Imana aguye muri gereza nyuma y’igihe kinini havugwa ko atemererwaga gusurwa n’abagize umuryango we, ndetse ko no kubona ubuvuzi bwari ikibazo gikomeye.


