IMG-20260716-WA0016_copy_933x646

Ba Ofisiye Bakuru FARDC yohereje i Goma bahuye n’aba AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Ba Ofisiye bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baherutse koherezwa i Goma mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23, kuri uyu wa Kane bahuye ku mugaragaro n’abahagarariye AFC/M23 mu nama yabereye i Goma.

Muri iyi nama, impuguke n’aba ofisiye bashyizweho n’impande zombi zakiriwe n’Umugaba w’ingabo za ‘Expanded Joint Verification Mechanism Plus (EJVM+)’, nyuma y’uko urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge rwa ‘Mécanisme Conjoint de Vérification Élargi Plus (MCVE+)’ rutangiye gukora ku mugaragaro.

Mu ijambo yabagejejeho, Umugaba wa EJVM+ yabasobanuriyrle ko inshingano zabo ari ukugenzura iyubahirizwa ry’agahenge kugira ngo hafatwe ingamba zo kwimakaza amahoro arambye, no kugarura ituze mu baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.

Yashimangiye kandi ko MCVE+ izakora mu buryo butabogamye, asaba impuguke z’impande zombi kurangwa n’ubunyamwuga no gusohoza neza inshingano zazo.

Yongeyeho ko abazakora muri uwo mutwe batazagengwa n’inyungu cyangwa igitutu cya politiki, ahubwo ko bazashingira gusa ku bimenyetso n’ukuri bazasangamo mu kazi kabo.

Iyi nama ni yo ya mbere ihuje ku mugaragaro aba ofisiye n’impuguke boherejwe na Guverinoma ya Kinshasa n’abashyizweho na AFC/M23 kuva hatangira gushyirwa mu bikorwa gahunda zigamije kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge.

Iza kandi ikurikira koherezwa i Goma kw’aba ofisiye bakuru ba FARDC, igikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano n’uburyo bwemeranyijweho bwo kugenzura uko yubahirizwa.

MCVE+ yashyizweho nk’urwego ruhuriweho rugamije kugenzura ibirego by’ubwumvikane buke cyangwa ibyarenze ku gahenge, hagamijwe gutanga raporo zishingiye ku bimenyetso no gufasha impande zombi kubungabunga ituze mu bice byibasiwe n’intambara.

Ni nyuma y’amasezerano yerekeye agahenge Kinshasa na AFC/M23 bagezeho mu Ukwakira 2025, nyuma y’ibiganiro by’impande zombi byabereye i Doha muri Qatar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply