Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwashyize mu mwiherero urubanza rumaze imyaka irenga ibiri rurebana n’ubuyobozi bw’Ishyaka Congrès National pour la Liberté (CNL), mu gihe uwari umuyobozi warwo, Agathon Rwasa, akomeje kugaragaza icyizere ko azongera kugira uruhare rukomeye muri politiki ndetse ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu 2027.
Ku wa 16 Nyakanga 2026 ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije uru rubanza ruzwi nka RAP 68, ruhanganishije Agathon Rwasa n’ubuyobozi bwa CNL buyobowe na Nestor Girukwishaka.
Rwasa asaba urukiko gutesha agaciro ubuyobozi buriho, avuga ko bwagiyeho butubahirije amategeko n’amabwiriza agenga ishyaka. Ni urubanza rwabaye ikimenyabose muri politiki y’u Burundi, dore ko rumaze igihe kirekire rutarabonerwa umwanzuro.
Mu rukiko hari hateraniye abaturage benshi bifuza gukurikiranira hafi iburanisha. Icyumba baburaniragamo cyari cyuzuye, bituma abandi benshi bakurikiranira urubanza hanze. Abashinzwe umutekano na bo bari bahari ku bwinshi kugira ngo umutekano ube usesuye.
Nubwo urubanza rwari rutegerejwe n’impande zombi, uruhande ruhagarariye ubuyobozi bwa CNL buyobowe na Nestor Girukwishaka ntirwitabiriye iburanisha.
Urukiko rwahise rumenyesha ko rwafashe urubanza rukarushyira mu mwiherero w’abacamanza kugira ngo ruzafate icyemezo. Rwavuze kandi ko amategeko ateganya ko imyanzuro y’imanza nk’izi itangazwa mu gihe kitarenze amezi abiri.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’iburanisha, Agathon Rwasa yavuze ko yizeye ko icyemezo cy’urukiko gishobora no gutangazwa mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere.
Yongeye gushimangira ko yiteguye amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027.
Yagize ati: “Dufite ibyo tuzageza ku Barundi kandi tuzi neza ibibazo bibugarije. Haracyari igihe gihagije cyo kwitegura. Nta n’umwe mu bamaze gutangaza ko baziyamamaza udutera ubwoba, kuko Abarundi baratuzi bihagije.”
Ku mpamvu uruhande bahanganye rutitabiriye urubanza, Rwasa yavuze ko abona nta bisobanuro bifatika rwari rufite byo gutanga. Icyakora, ibyo ni ibitekerezo bye bwite.
Yanabajijwe niba adatinya ko urubanza rwakomeza gutinda, asubiza ko bishoboka ariko agaragaza icyizere ko urukiko ruzubahiriza igihe giteganywa n’amategeko.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Yaga cyo mu Burundi, Perezida wa CNL, Nestor Girukwishaka, yavuze ko uruhande ayoboye rutitabiriye iburanisha kubera impamvu z’umutekano.
Yasobanuye kandi ko bari barashyikirije urukiko ubusabe runaka batifuje gutangaza ariko bakaba bari batarabona igisubizo cyabwo mbere y’iburanisha, bityo bahitamo kutitaba urukiko kuri uwo munsi.
Umwanzuro uzafatwa n’Urukiko rw’Ikirenga utegerejwe n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi, kuko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku buyobozi bwa CNL no ku hazaza ha Agathon Rwasa muri politiki y’icyo gihugu.
Mu gihe Rwasa akomeje kugaragaza ubushake bwo kongera kwinjira mu rugamba rwa politiki no guhatanira kuyobora igihugu mu 2027, amaso yose ahanzwe ku mwanzuro w’urukiko, uzagaragaza icyerekezo cy’aya makimbirane amaze imyaka irenga ibiri.



