Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira ku butaka bwazo, zibuza abaturage bazo n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu gihugu binyuze mu ndege z’ubucuruzi mbere y’uko bamara iminsi 21 bari mu kindi gihugu.
Izi ngamba zatangajwe nyuma y’uko muri RDC hagaragaye ubwiyongere bw’ubwandu bwa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo virus, ndetse hakaba haranagaragaye Umunyamerika wakoreraga ibikorwa by’ubutabazi wanduye icyo cyorezo.
Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC), gifatanyije na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (DHS), cyatangaje ko cyashyize mu bikorwa gahunda yiswe ‘Do Not Boar’, ishyira abantu baturutse muri Congo ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira mu ndege z’ubucuruzi zerekeza muri Amerika.
CDC ivuga ko abaturage ba Amerika cyangwa abandi bafite ubwenegihugu bwayo baheruka kuba muri RDC mu minsi 21 ishize bazabanza kumara iyo minsi bari mu kindi gihugu, mbere yo kwemererwa gufata indege ibageza muri Amerika.
Icyakora hashobora gutangwa ubusonerwe ku mpamvu z’ubutabazi cyangwa iz’umutekano w’igihugu, buri kibazo kikarebwa ukwacyo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika mu itangazo yasohoye, yavuze ko abaturage bayo bongeye gusabwa kutajya muri RDC kubera impamvu zirimo Ebola, umutekano muke, ibikorwa by’iterabwoba, ubujura n’ishimutwa ry’abantu.
Abahanga bamwe mu by’ubuzima rusange n’imiryango ikorera ubutabazi bagaragaje impungenge kuri izi ngamba, bavuga ko zishobora gutuma abaganga n’abakozi b’imiryango itanga ubufasha batinya kujya gufasha mu guhangana na Ebola, kuko bazasabwa kubanza kumara ibyumweru bitatu mu kindi gihugu mbere yo gusubira iwabo.
Umuryango Samaritan’s Purse uvuga ko ibi bishobora kudindiza ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo.
Izi ngamba zisimbuye uburyo Amerika yari isanzwe ikoresha bwo gusuzuma abagenzi bageze ku bibuga by’indege byabugenewe.


