Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rishobora gufatira ibihano Ikipe y’Igihugu ya Argentina nyuma y’uko abakinnyi bayo bizihije intsinzi yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026 bitwaje ibendera ryariho amagambo agira ati “Las Malvinas son Argentinas”, asobanura ko Ibirwa bya Falkland ari ibya Argentina.
Ibi byabaye nyuma y’uko Argentina itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 muri ½ cy’irangiza cyabereye i Atlanta, ihita ibona itike yo kuzahura na Espagne ku mukino wa nyuma.
Ibirwa bya Falkland, bizwi muri Argentina nka Las Malvinas, ni ubutaka buri mu Nyanja ya Atlantique y’Amajyepfo bukomeje guteza impaka hagati y’u Bwongereza na Argentina. Mu 1982, ibi bihugu byarwaniye ibyo birwa mu ntambara yamaze iminsi 74, ihitana abasirikare 655 ba Argentina, 255 b’u Bwongereza ndetse n’abaturage batatu bo kuri ibyo birwa.
Si ubwa mbere FIFA ihannye Argentina kubera ubutumwa nk’ubwo. Mu 2014, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentina ryaciwe ihazabu y’amapawundi ibihumbi 20 nyuma y’uko abakinnyi baryo berekanye ibendera rifite ubutumwa bumwe mbere y’umukino wa gicuti bahuyemo na Slovenia. FIFA yavuze ko icyo gikorwa cyarenze ku mategeko abuza ubutumwa bwa politiki mu mupira w’amaguru.
Nyuma yo gutsinda u Bwongereza, Visi Perezida wa Argentina, Victoria Villarruel, yashyize ubutumwa ku rubuga X avuga ko uwo mukino “utari usanzwe”, yongeraho ko “Ibirwa bya Falkland ari ibya Argentina” kandi ko n’ubwo byabujijwe kubyinjiza muri stade, “babitwaje mu mitima yabo.”
Mbere y’umukino, umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, yari yavuze ko adashaka kuvanga umupira w’amaguru na politiki.
Yagize ati: “Uyu ni umukino w’umupira w’amaguru. Tugomba kubaha amateka yabaye, ariko ntitugomba kuvanga siporo na politiki.”
Uyu mukino wari warashyiriweho umutekano ukomeye kubera amateka y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
FIFA ntiratangaza niba yatangiye iperereza cyangwa igihe izafatira umwanzuro ku myitwarire y’abakinnyi ba Argentina, gusa amategeko yayo abuza ibikorwa cyangwa ubutumwa bwa politiki mu marushanwa mpuzamahanga.



