2026-07-15T164046Z_166059555_RC2FEMAX5LOJ_RTRMADP_3_UKRAINE-CRISIS-ATTACK-ZAPORIZHZHIA-1784160211

U Burusiya bwarashe i Kyiv

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri bahitanywe n’igitero gikomeye cya misile u Burusiya bwagabye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2026, mu gihe abandi batandatu bakomerekeye muri icyo gitero.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko mu bakomerekeye muri icyo gitero harimo n’umuhungu w’imyaka 16. Abakomeretse batatu bahise bajyanwa kwa muganga, mu gihe inzego z’ubutabazi zakomeje kuzimya inkongi z’umuriro zatewe n’ibisasu byaguye mu bice bitandukanye by’umujyi.

Ibisasu byangije ububiko bunini mu karere ka Sviatoshynskyi ndetse n’inyubako y’ubucuruzi mu karere ka Darnytskyi. Hari kandi ibice bya misile byaguye mu yindi nyubako, bitera indi miriro.

Iki gitero kibaye nyuma y’amasaha make Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, agiriye uruzinduko i Kyiv aho yatangaje amasezerano mashya hagati ya Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agamije kongera ubushobozi bwo gukora no guteza imbere indege zitagira abapilote (drones).

Von der Leyen yavuze ko ayo masezerano azahuza ubunararibonye bwa Ukraine yakuye ku rugamba n’ubushobozi bw’inganda zo mu Burayi, hagamijwe kwihutisha umusaruro w’ibikoresho bya gisirikare no gushimangira ubushobozi bwo kwirwanaho.

Yongeyeho ko Ubumwe bw’u Burayi bufite ubushobozi bukomeye mu ikoranabuhanga no mu nganda, ndetse bukaba bushobora gutanga ahantu hizewe ho gukorera no kongera umusaruro w’ibyo bikoresho.

Mu gihe intambara imaze imyaka irenga ine, ibitero bikomeje kwiyongera ku mpande zombi, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage.

Ku wa Gatatu, abayobozi ba Ukraine batangaje ko ibindi bitero by’u Burusiya byahitanye abantu 13, abandi bagera kuri 50 bagakomereka. Byibasiye inganda n’ibigo nderabuzima mu mijyi ya Odesa iri ku Nyanja y’Umukara na Sumy, umujyi wegereye umupaka w’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply