images (14)

Iran na Amerika baraye barasana

Sangiza iyi nkuru

Intambara iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yakomeje gufata indi ntera, aho impande zombi zakomeje kugabanaho ibitero mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Nyakanga 2026. Ibi byatumye impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukwira mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati zirushaho kwiyongera.

Amerika yatangaje ko yagabye ibitero bishya bigamije kugabanya ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran, cyane cyane ibikorwa bikorerwa ku birindiro byo ku nkombe z’inyanja, ibikoresho byo kurinda ikirere, ibikorwa by’ibikoresho bya gisirikare ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ibikorwa byo mu mazi. Bimwe muri ibyo bitero byagabwe ku kirwa cya Qeshm no hafi y’umujyi wa Bandar Abbas, urimo icyambu kinini cya Iran.

Ku rundi ruhande, Iran yashinje Amerika kwibasira ibikorwa by’abasivili aho kuba ibya gisirikare. Ubuyobozi bwa Tehran bwatangaje ko ibiraro bibiri byo mu gace ka Bandar Khamir byarashwe, hakaba hapfuye nibura abantu barindwi. Iran yavuze kandi ko sitasiyo ya gari ya moshi ya Bandar Abbas n’ikibuga cy’indege cya Iranshahr na byo byangiritse.

Mu gusubiza ibyo bitero, Iran yahise itangaza ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri mu karere. Yemeje ko yibasiye ikigo cya gisirikare cya Al-Tanf muri Syria, ndetse ikavuga ko yanagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Jordan, Bahrain na Kuwait ikoresheje drones na roketi.

Mu yandi makuru yatangajwe n’igisirikare cya Iran kirinda impinduramatwara (IRGC), cyavuze ko cyarashe kandi kigasenya radar z’Amerika zari zashyizwe muri Oman mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa byo mu kirere no mu nyanja.

Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yatangaje ko kuva imirwano yongeye gukaza umurego, abantu 38 bamaze gupfa naho abarenga 400 barakomereka. Muri bo harimo abagore n’abana, ibintu Iran ivuga ko bigaragaza ko ibitero biri kugira ingaruka zikomeye ku baturage.

Hagati aho, ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe umutekano mu nyanja (UKMTO) cyatangaje ko ubwato bwacaga hafi y’inyanja ya Oman bwateweho igisasu kitaramenyekana. Nubwo bwangiritse ku ruhande rumwe, abari baburimo bose barokotse, bukomeza urugendo rwabwo.

Ubukana bw’iyi ntambara bwatangiye no kugira ingaruka ku bukungu bw’isi. Ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka kubera impungenge z’uko inzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli, zirimo umuhora wa Hormuz ndetse n’Inyanja Itukura, zishobora gufungwa. Iran yanavuze ko yasabye umutwe w’Aba-Houthi kwitegura gufunga inzira z’ubucuruzi zinyura mu Nyanja Itukura mu gihe ibitero bya Amerika byakomeza.

Mu gihe ibi byose bikomeje, u Bushinwa na Pakistan bahamagariye Amerika na Iran guhagarika imirwano bagasubira ku meza y’ibiganiro kugira ngo hirindwe intambara ishobora gukwira mu karere kose.

No mu Burayi hari ingaruka zatangiye kugaragara. Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 ukekwaho gukorana n’urwego rw’ubutasi rwa Iran, mu iperereza rijyanye n’ubutasi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply