Umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse rikaba ritari ryemererwa gukora, Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko hagize ishyaka rimwegera bashobora gukora, ariko akongeraho ko mu bimuraje ishinga hatarimo kurwanira imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda ku buryo yakwemera guta imirongo y’ishyaka rye agakurikiza gahunda z’andi mashyaka.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV ku wa mbere w’iki cyumweru, kibanze ahanini kuri Politiki y’igihugu.
Ingabire uvuga ko we n’Ishyaka rye bashyize imbere ko iterambere rigera kuri bose, yemeza ko ishyaka ayoboye rishobora kwemera kwihuza n’indi mitwe ya Politiki ikorera mu gihugu, gusa ngo bikaba bishobora kubaho mu gihe iyo mitwe na DALFA baba bafite imirongo ya Politiki bumvikanaho.
Ati: “Nkunze kubwira abantu ko niba uyu munsi DALFA itari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, ntabwo bivuga ko mu gihe cy’amatora ataha tudashobora kujyamo, ariko ari uko abantu babanje kumvikana ku murongo wa Politiki. Kuko niba njyewe mvuga nti tureke iterambere ry’imbere ya Camera tujye mu iterambere rizamura umuturage ibyo bintu bikaba bitashobora gukorwa, ndumva byangora, kuko icyo nifuza ni uko twavana igihugu cyacu mu bukene.”
Yatanze urugero rw’uko hari imiyoboro y’amazi yubatswe, nyamara abaturage bakaba bacyugarijwe n’ikibazo cy’amazi.
Ku ngingo yo kwihuza n’imitwe ya Politiki, Ingabire Victoire yabajijwe niba ishyaka rye rya DALFA ryakwihuza na FPR-Inkotanyi, asubiza ko ashobora gukorana na yo mu gihe hari umurongo baba bumvikanyeho, gusa yemeza ko bibaye ibyo gukurikiza gahunda yayo bidashobora gukunda ko bihuza.
Ati: “Ntabwo mbona ukuntu najya gukorana n’ishyaka rya FPR ndimo nshyira mu bikorwa gahunda ya FPR. Icyo gihe naba nabaye umuyoboke wa FPR. Niba tugomba gukorana, icyo gihe hari porogaramu tugomba kuba twumvikanyeho, hari ibitekerezo byanjye bafashe nanjye hari ibyabo nafashe hanyuma tukabihuriza hamwe tukubaka igihugu.”
Abajijwe niba ahawe amahirwe yakwemera gukorera Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi, umuyobozi wa DALFA-Umurinzi yavuze ko bitakunda ngo kuko byamusaba gukurikiza gahunda zayo.
Ati: “Bivuze ko naba ngiye gushyira mu bikorwa Porogaramu Politike ya FPR kandi ntabwo ndi umuyoboke wa FPR. Niba FPR ivuze iti Ingabire tugiye kumuha umwanya, ni uko bavuga bati Ingabire afite ishyaka kandi rifite umurongo wa Politiki…Niba uri ukumfata gusa nkajya kuzuza ibya FPR, icyo gihe abaturage bazaza kumbaza Porogaramu ya FPR kandi ntabwo ndi umu FPR. Urumva rero ko bigoye kwinjira ngiye gushyira mu bikorwa ya porogaramu ya FPR.”
Yibukijwe ko hari abanya-Politiki bo mu yandi mashyaka bafite imyanya muri Guverinoma, yasubije agira ati: “Njye ntabwo Politiki ndimo ari iy’imyanya, ntabwo nshishikajwe no kubona imyanya muri Guverinoma.”
Mme Ingabire asanga igikenewe atari uko abantu baba aba Minisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa ba Ambasaderi, ko ahubwo igikenewe ari uko umunya Politiki atanga ibitekerezo bye mu bwisanzure, bikagira akamaro ku iterambere rya buri muturage, kandi umuturage akagira ijambo mu bimukorerwa.



2 Responses
Ingabire Victoire yavuze ko ishyaka ryose ryamwegera bakorana
Ingabire rwose ntukabeshye ntamurongo ufite rwose.
Ingabire Victoire yavuze ko ishyaka ryose ryamwegera bakorana
Ingabire rwose ntukabeshye ntamurongo ufite rwose.