Icyiciro cya nyuma cya Tour de France kuri iki Cyumweru kiraba ari kigufi ugereranije n’ibyari biteganyijwe kuko inzego z’umutekano zoherejwe gufasha kurwanya inkongi z’umuriro hafi ya Bordeaux, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura na polisi ku wa Gatandatu.
“Mu rwego rwo kwifatanya n’uturere n’abaturage byagizweho ingaruka, hafashwe icyemezo cyo guhindura inzira yo ku cyiciro cya nyuma kuva Thoiry kugera i Paris,” nk’uko Igipolisi cya Paris n’abateguye isiganwa babivuze mu itangazo rihuriweho.
Tadej Pogacar, Umunya-Slovenia, watwaye igikombe inshuro enye, atsinze isiganwa ry’amagare rizwi cyane ku Isi yari akeneye gusa kurangiza icyiciro cyo ku wa Gatandatu kugira ngo yegukane Tour de France ku nshuro ya gatanu mu myaka irindwi.
Igice cya nyuma cyagabanyijwe kigera kuri kilometero 89
Inzira y’icyiciro cya 21 yagabanyijwe igera kuri kilometero 89 (miles 55), ugereranyije n’ibirometero 133 byari biteganyijwe mbere.
Byari biteganijwe ko gitangirira mu burasirazuba bwa Paris i Thoiry ariko ubu kizatangirana no kuzenguruka inshuro ebyiri kuri Champs-Elysees.


