Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangije ishyaka rye rishya rya politiki i Dakar kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Nyakanga, bishimangira ko yatandukanye burundu n’uwahoze ari umujyanama we akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko.
Ousmane Sonko ayobora ishyaka rya Pastef rigendera ku matwara ya Pan-Africanism, aba bagabo bombi babarizwagamo kandi ryanatumye Bassirou Diomaye Faye ahabwa ubutegetsi mu 2024.
Akimara kujya ku mwanya wa perezida, Faye yagize Sonko minisitiri w’intebe, ariko umubano wabo wagiye urushaho kuzamba, birangira akuwe kuri uyu mwanya muri Gicurasi.
Perezida Faye rero yashinze ishyaka rye rishya, ryitwa “Kiiraay,” bisobanura “uburinzi” cyangwa “ingabo” mu rurimi rwa Wolof, mu nama yabereye muri hotel nini y’i Dakar nk’uko tubikesha France24.
Abayoboke amagana, batashoboye kwinjira mu cyumba cy’inama, bategereje hanze mu bushyuhe bwinshi, bazunguza ibyapa kandi bambaye amakanzu y’imitako yanditseho intero “Gahoreho Diomaye.”
Mu gutangaza ishingwa ry’iri shyaka rishya, rifite intero igira iti “Patriotes rĂ©publicains”, Perezida Faye yashimangiye ko rishingiye kuri “repubulika, amahame mbwirizamuco, gukorera mu mucyo, ubuvandimwe, no gukora cyane.”


