IMG-20260726-WA0014

FDLR ubwayo nta mbaraga ifite ingengabitekerezo ni yo iteye inkeke cyane – Bob Kabamba

Sangiza iyi nkuru

Inyandiko igaragaza gahunda yo kwambura intwaro no gusezerera mu gisirikare abarwanyi ba FDLR, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyikirijwe abafatanyabikorwa ba yo isa nk’intambwe ya dipolomasi kurusha uko yaba igisubizo ku kibazo cy’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC aho umuhanga mu bya politiki yagaragaje ko ingengabitekerezo ya FDLR iteye inkeke kurusha umutwe ubwawo.

Ibi ni ibyatangajwe, ku wa Gatanu, na Bob Kabamba, impuguke mu bya politiki, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro cyabaga live kuri X cyayoborwaga n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala.

Ubwo yabazwaga kuri iyo nyandiko, ivuga ku gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi ba FDLR ku bushake no gusesa uyu mutwe nyuma y’icyiciro cyo kubikangurira abawugize, kandi bivugwa ko yashyizweho umukono na Victor Byiringiro, Perezida w’ishami rya politiki wa FDLR, uyu muhanga mu bya politiki yatanze igisubizo kidaciye ku ruhande.

Yagize ati: “Ingingo ya kabiri ni yo iri gushyirwamo imbaraga,” ashimangira ko atari intambwe nyayo iganisha ku guca intege cyangwa gukuraho uyu mutwe, ahubwo ko ari uburyo bwo kugaragaza ubushake bwiza bwa Kinshasa no kwambura Kigali urwitwazo rwayo rukomeye.

Mu gushimangira igitekerezo cye, Bob Kabamba yasesenguye iki kibazo mu buryo burambuye ashingiye ku mateka ya FDLR.

Yagize ati: “FDLR ntiyavutse mu buryo butunguranye,” agaragaza ko inkomoko yayo ihera ku gihe impunzi z’Abanyarwanda zageraga muri Congo zigashyirwa mu nkambi zo mu burasirazuba bw’igihugu. Hashinzwe imitwe igamije kongera gutera u Rwanda, gufata ubutegetsi no ‘gusoza akazi,’ nk’uko byavugwaga icyo gihe.” Iyi mitwe yabanje gukorera munsi y’izina rya ALIR (Alliance pour la Libération du Rwanda) yagabanyijwemo ibice bibiri: ALIR 1 na ALIR 2, maze igaba ibitero bitandukanye ku Rwanda, cyane cyane mu gace ka Ruhengeri no mu ishyamba rya Nyungwe. Ashimangira ko ibi byabaye “isoko y’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu gihe cy’amezi n’imyaka myinshi.”

Uyu muhanga mu bya politiki ashimangira ko guhindura izina bikava kuri ALIR bikaba FDLR bitari uguhindura imiterere nyayo y’umutwe, ahubwo byari uguhindura izina gusa bitewe n’igitutu cyashyizweho.

Abisobanura agira ati: “Ku Rwanda, ALIR yari igikangisho gikomeye ku mikorere n’umutekano w’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano,” aho agaragaza igitutu cyabanje gushyirwa kuri Mobutu hanyuma kikaza gushyirwa no kuri Laurent-Désiré Kabila.

Ati: “Amaherezo, kugira ngo hahindurwe imiterere y’umutwe wa ALIR, ALIR yahinduwemo FDLR, ni ukuvuga Umutwe uharanira Demokarasi no Kubohora u Rwanda (Forces démocratiques de libération du Rwanda). Intego yari iyo kwirinda gukoresha imvugo ivuga ku ‘kugerageza gufata ubutegetsi’,” agaragaza ko intego nyayo yari ugufata ubutegetsi i Kigali no “kurangiza akazi” — bivuze, mu magambo, “gusoza jenoside” no “kwica Abatutsi bose bari ku butegetsi i Kigali”.

Ni yo mpamvu agaragaza gushidikanya ku bijyanye n’inzira iriho ubu. Ati: “Iyo urebye ibiri kuba muri iki gihe, ntushobora kwirinda kwibuka ibyabaye icyo gihe,” “Niyo hashyirwaho uburyo bwo gusesa FDLR no kuyambura intwaro, ikibazo ntikizakemuka.”

Kuko, we nk’uko abibona, ikibazo nyamukuru ntikigishingiye ku bya gisirikare. Agereranya umubare w’abagize uyu mutwe avuga ko bari hagati ya “2,000 na 3,000, cyangwa se hagati ya 4,000 na 5,000”, binjiye mu mutwe kandi bagatorezwa muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Agira ati: “Bityo rero, FDLR ubwayo nta mbaraga zikomeye ifite. Ahubwo ingengabitekerezo ni yo iteye inkeke cyane. Ni ya ngengabitekerezo ikwirakwizwa igira iti: ‘tugiye kurangiza burundu ikibazo cy’Abatutsi muri aka karere.’ Iyi ngengabitekerezo iteye inkeke kandi ikibazo gikomeye kuri Kigali, kurusha FDLR ubwayo .”

Umwanzuro we urasobanutse neza: “Mu bitekerezo byanjye, inzira yatangijwe na Kinshasa hano nta cyo izahindura gikomeye. Ikibazo kizakomeza kuba uko cyahoze kuva igihe Abahutu bageraga mu nkambi z’impunzi muri Congo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply