Rutahizamu ukina aca ku mpande, Byiringiro Lague, ari mu biganiro bya nyuma na Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo, aho biteganyijwe ko ayisinyira nyuma yo gutandukana na Police FC.
Lague yasezerewe na Police FC muri Kamena 2026, ubwo iyi kipe yatandukanaga n’abakinnyi batandukanye yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Nubwo yagaragazaga impano n’urwego rwiza mu kibuga, imyitwarire ye yo hanze y’ikibuga yakunze kuvugwaho byinshi.
Nyuma yo kuva muri Police FC, Lague yatangaje ko yumva Shampiyona y’u Rwanda itakimukwiriye, avuga ko ari gushaka gukomeza umwuga we mu ikipe yo hanze ifite urwego rwo hejuru.
Amakuru avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’amakipe atandukanye, uyu mukinnyi yumvikanye na Durban City FC ku masezerano y’imyaka ibiri, azatangira gukurikizwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Durban City FC iri kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira.
Iyi kipe iherutse kugirana amasezerano n’umutoza mushya, Khalil Ben Youssef, ndetse yanongereye imbaraga mu bakinnyi isinyisha barimo Gaston Sirino wamenyekanye cyane muri Mamelodi Sundowns, Junior Papier, Kabelo Mofokeng, Lifa Makua, Siya Msomi, John Mokone, Tylo Sanger na Seth Green.
Biteganyijwe ko Byiringiro Lague azerekeza muri Afurika y’Epfo ku wa 7 Kanama 2026, nyuma yo gukatisha itike y’urugendo rw’indege.
Lague yatangiriye umupira muri Vision FC mbere yo gukinira Isonga FC na Intare FC, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC.
Yanakinnye muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède mbere yo kugaruka gukina mu Rwanda.


