Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, bwahanuye indege zitagira abapilote (drones) 635 za Ukraine, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwo kohererezanya ubutumwa rwa Max.
Amakuru yashyizwe ahagaragara avuga ko ibitero bya Ukraine byibasiye ibirindiro by’igisirikare cyo mu kirere muri Engels, uruganda rutunganya peteroli i Saratov, n’ububiko bwa sosiyete ya Wildberries i Novosemeykino.
Humvikanye ibiturika muri Engels, ndetse inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rutunganya peteroli i Saratov, bituma abantu babiri bahasiga ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo byifashishwa n’abaturage birangirika.
Guverineri w’Akarere ka Saratov, Roman Busargin, yemeje ibyangiritse, naho Guverineri w’Akarere ka Samara, Vyacheslav Fedorishchev, avuga ko ikirere cyafunzwe kubera icyo gitero.
Iki ni cyo gitero cya kabiri kinini cyakoreshejwemo indege zitagira abapilote nyinshi Ukraine yagabye ku Burusiya muri uyu mwaka.


