IMG-20260802-WA0080

RDC: Ihuriro “Sauvons le Congo” rya Kabila ryagize ibyo risaba ngo ibiganiro biteganyijwe bizagende neza

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, “Sauvons la RDC”, ryashinzwe n’abarimo uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, ryagize icyo rivuga ku biganiro hagati y’abanyagihugu ry’umushyikirano biteganywa mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, iri huriro ryagaragaje ko rishyigikiye ihame ry’ibiganiro, ariko rigira ibintu birindwi bisaba kugira ngo bizagende neza. Byongeye kandi, iri huriro ntirikozwa kuba Perezida Félix Tshisekedi ari we wazayobora ibyo biganiro.

Kuri “Sauvons la RDC,” ibiganiro biracyari inzira nziza yo kuva mu bibazo bya politiki, iby’umutekano n’iby’inzego byugarije igihugu. Ariko, ihuriro ryemera ko iyo gahunda ishobora kugira icyo igeraho gusa ari uko hubahirijwe bimwe mu bisabwa; nko kuba habaho ubuhuza budafite aho bubogamiye kandi bwigenga bushyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Iri huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rinasaba kandi ko ibiganiro byabera mu kindi gihugu kugira ngo, nk’uko babibona, hizerwe umutekano n’uruhare rw’impande zose. Iyi ngingo ikaba ihabanye n’ibyo Perezida Félix Tshisekedi ashyigikiye, we wifuza ko ibyo biganiro byabera ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi “Sauvons le Congo” irabisaba mu gihe Joseph Kabila, ari na we watangije iryo huriro, yakatiwe, adahari, muri Nzeri 2025, igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare muri Congo, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubugambanyi, ibyaha by’intambara no gukorana n’inyeshyamba.

Byongeye kandi, iryo huriro rirasaba ingamba zo kugabanya umwuka mubi, cyane cyane kurekura imfungwa za politiki, gutuma abahunze bataha, gukuraho ibibangamira imitwe ya politiki imwe n’imwe, no gusesa umutwe witwara gisirikare w’urubyiruko rw’ishyaka UDPS uzwi nka “Force du Progrès”.

Ihuriro “Sauvons la RDC” rivuga ko ibiganiro biyobowe na Félix Tshisekedi bidashobora kwizerwa, kuko ngo Perezida ari we “nyirabayazana” w’ibibazo igihugu kirimo, bityo akaba atabasha kuba umuhuza wizewe.

Nubwo ihuriro rishyigikiye Kabila hari ibyo risaba ngo ibyo biganiro bizagende neza, nta cyizere gihari cy’uko rizabitumirwamo kimwe n’ihuriro rya AFC/M23 ryigaruriye ibice byinshi mu burasirazuba bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply