????????????????????????????????????

Hari n’abapfuye! MINISANTE yavuze ibyago inzoga zirimo ibyuma zahagaritswe zimaze guteza

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi nk’ibyuma zimaze guteza ikibazo gikomeye cy’ubuzima mu Rwanda, aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 500 bazinyoye bagejejwe kwa muganga, mu gihe nibura 50 batakaje ubuzima.

Iyi Minisiteri yatangaje aya makuru nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) cyafunze inganda umunani zikoraga inzoga zitujuje ibisabwa, maze ibinyobwa byazo bihita bihagarikwa ku isoko guhera ku wa 2 Kanama 2026.

Ni inganda zirimo urwa Ingufu Gin Ltd rukora ibinyobwa bisembuye birimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit.

Hari kandi NBG Ltd, yo yakoreshaga ibirango birimo United Flavored Gin, Bombastic Coconut Flavored Gin, Ingwe Flavored Gin, Amerikan Flavored Gin, Maguma Gin na Fimbo Blended Banana Brandy, na byo byashyizwe ku rutonde rw’ibicuruzwa bigomba gukurwa ku isoko.

SKY Drop Industries LTD, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company LTD, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd na zo zafunzwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana, yavuze ko uburemere bw’ingaruka z’izi nzoga butuma MINISANTE ifata iki kibazo nk’icyorezo gikeneye kurwanywa byihutirwa.

Yagize ati: “Kuva uyu mwaka watangira, twakiriye abantu barenga 500 mu mavuriro hirya no hino mu gihugu baje kuvurwa bazize izi nzoga. Hari aho bageze ari benshi icyarimwe, nko mu Karere ka Ngoma hakaza abarenga 100. Hari abo twashoboye kurokora, ariko hari n’abahasize ubuzima. Twanabaruye abagera kuri 50 bapfuye bataranagera kwa muganga.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ingaruka z’izi nzoga zitagarukira ku rupfu gusa, kuko hari n’abasigaye bafite ubumuga budakira.

Yavuze ko abantu bagera ku 100 bamaze guhuma amaso burundu, abandi bakagira ibibazo by’ubwonko bimara igihe kirekire, indwara z’umwijima n’izindi ngaruka zikomeye.

Yasobanuye ko ikibazo cyatangiye kwiyongera ubwo ku isoko hageraga inzoga zifite urugero ruhanitse rwa alcool, ndetse bamwe bagatangira kuzikorana n’ibinyabutabire bishobora guteza uburozi.

Ati: “Twavuye ku rwagwa n’ikigage gisanzwe, haza inzoga zifite dogere ya alcool ya 40 kugeza kuri 50 abaturage batari basanzwe bamenyereye. Nyuma haza n’abazikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakazivangamo ibinyabutabire biteza ingaruka zikomeye. Nituramuka tutabihagurukiye ubu, tuzabyishyura ejo.”

Dr. Nsanzimana yanagaragaje ko hari bamwe bashinga inganda zigaragara nk’izikora mu buryo bwemewe, ariko inyuma bagahavangira ibinyabutabire bishyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga.

Rwanda FDA yavuze ko gufunga izo nganda n’ivanwa ku isoko ry’ibinyobwa byazo ari imwe mu ngamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukaza ubugenzuzi ku bicuruzwa byose bishyirwa ku isoko, cyane cyane ibinyobwa bisembuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply