Leta y’u Rwanda yakuriye inzira ku murima abarimo umutwe wa FDLR bamaze igihe bagaragaza ko bifuza ishyirwaho ry’urubuga rwa Politiki’ mu gihugu, ishimangira ko nta rubuga nk’urwo rushobora gufungurirwa umutwe w’abajenosideri.
U Rwanda rwatangaje ibi nyuma y’uko mu kwezi gushize FDLR na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiranye amasezerano yiswe ayo kwambura intwaro no guhuriza hamwe abarwanyi b’uriya mutwe.
Kinshasa iheruka gutangaza ko mu byo FDLR yasabye kugira ngo yemere kurambika hasi intwaro no gutaha mu Rwanda, harimo gufungurirwa urubuga rwa Politiki mu gihugu.
Uyu mutwe wingeye gushimangira ko witeguye gutaha ugahatana imbere mu gihugu, biciye mu kiganiro Curé Ngoma uwuvugira aheruka kugirana na BBC Gahuzamiryango.
Leta y’u Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta rubuga ishobora gufungurira uriya mutwe.
Yabwiye ikinyamakuru Igihe ati: “Nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa abajenosideri. FDLR igomba kurandurwa, nk’uko byanditse mu masezerano ya Washington, abarwanyi bayigize bagatahanwa mu Rwanda, nta yandi mananiza.”
Minisitri Nduhungirehe aheruka gutangaza ko FDLR idashobora gufatwa nk’umwe mu bagize Amasezerano ya Washington, ahubwo ko ari umwe mu bibazo ayo masezerano agamije gukemura.
Ati: “Abajenosideri ba FDLR ntabwo ari uruhande rw’aya masezerano; ahubwo ni abarebwa na yo.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iby’amasezerano ya Kinshasa na FDLR ari “manipulation” ikomeye ndetse n’uburyo bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano RDC yemeye mu rwego rw’umutekano.
Yanashinje Guverinoma ya RDC gukomeza gufasha FDLR mu buryo bwa gisirikare nyuma y’isinywa ry’Amasezerano ya Washington, avuga ko bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe baninjiye mu gisirikare cya RDC.
Ati: “Kuva hasinywa Amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, Guverinoma ya Kinshasa ntiyagabanyije gusa ubufasha bwa gisirikare iha FDLR, ahubwo yarabukomeje, aho igice kinini cy’uyu mutwe cyinjiye no mu gisirikare cyayo.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko RDC yihutishije ibyo yise gahunda yo guha FDLR isura ya politiki, aho ngo yashatse abanyapolitiki bamwe bafitanye isano n’ubutegetsi bwariho mbere kandi baba mu Burayi.
Muri bo harimo Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda, avuga ko ari bamwe mu bantu RDC yifashishije muri iyo gahunda.
Nduhungirehe yashimangiye ko ibyo RDC n’abayishyigikiye abayishyigikiye gutangaza ku kibazo cya FDLR nta gaciro bifite ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.


