137imyitozo_musanze-4c268-2-8573a-bff42_copy_988x650

FERWAFA yahanishije Imurora Japhet ‘Drogba’ kumara imyaka 5 atagaragara mu mupira 

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahanishije Imurora Japhet uzwi nka Drogba kumara imyaka itanu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, nyuma yo kugerageza gukora ‘Match Fixing’ ku mukino wahuje Amagaju FC na Musanze FC.

Imurora wari usanzwe ari Umutoza Wungirije w’Amagaju FC akanaba Team Manager w’iyi kipe, yari amaze igihe yarahagaritswe mu mupira azira iriya myitwarire.

Mbere y’umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026, ni bwo hagiye hanze amajwi ya Imurora aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha kuri uyu mukino.

Mu ibaruwa Musanze FC yandikiye FERWAFA, yagaragaje ko atari aya majwi gusa, ahubwo hari n’andi y’umuntu utaramenyekanye wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza, amusaba ko umukino warangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ari na ko byaje kugenda ukarangira Amagaju atsinze Musanze 2-0.

Musanze yagize iti “Mu byukuri ibi bikorwa byakozwe bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, akaba ari yo mpamvu dutanze ikirego kugira ngo Musanze FC irenganurwe kandi n’ibikorwa byakozwe biryozwe uwabikoze ariwe Imurora Hakizimana Japhet.”

Usibye kuba Imurora Japhet wakiniye Musanze FC akanayibamo nk’umutoza wungirije na Team Manager yahagaritswe imyaka itanu atagaragara mu mupira, uyu mugabo yanaciwe ihazabu y’arenga Frw miliyoni 6.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply