IMG-20260807-WA0015

Tanzania na Uganda bigiye kugira Tanga icyanya cy’ibijyanye n’ingufu mu karere

Sangiza iyi nkuru

Tanzania na Uganda byasinye amasezerano y’ubufatanye ya miliyari 20 z’amadolari na Vitol Bahrain yo kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli, ububiko n’ibikoresho i Tanga, bityo ubufatanye bwa EACOP buva ku kohereza ibicuruzwa mu mahanga bidatunganyijwe bujya mu gutunganya no gukwirakwiza lisansi.

Perezida wa Repubulika ya Uganda na mugenzi we wa Tanzania, kuwa Kane bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye n’ikigo Vitol cyo mu Bwami bwa Bahrain ku bijyanye n’ingamba zo guteza imbere Umujyi wa Tanga kugira ngo ube icyanya cy’ibijyanye n’ingufu mu karere.

IMG 20260807 WA0016

Abinyujije kuri X, Perezida Samia Suluhu yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Museveni ku bufatanye bukomeza gushimangira umubano hagati ya Tanzania na Uganda no kuzanira inyungu abaturage b’ibihugu byacu”.

Yavuze ko uyu mushinga ari igice cy’icyerekezo ibihugu byombi bihuriyeho cyo kongera agaciro ku mutungo kamere wabyo no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.

IMG 20260807 WA0017

Ishyirwa mu bikorwa ryawo rizatuma habaho amahirwe menshi y’akazi n’ishoramari, bifashe abaturage kungukira kurushaho mu mikorere yose y’urwego rw’ingufu, ndetse binazamure iterambere ry’ubukungu muri Tanzania no muri Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply