758613

Abasivili 13 biciwe mu gitero cya ADF muri Ituri

Sangiza iyi nkuru

Abaturage nibura 13 biciwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu gitero gishya cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 8 Kanama, nk’uko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Protection Plus.

Imiryango yo muri ako gace n’abaturage bagaragaje uburakari bwinshi bitewe n’ubwiyongere bw’ibitero, bavuga ko ibi bikomeje kuba “nubwo hari Ingabo za MONUSCO.”

Abagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abatuye mu mudugudu wa Banana École, mu Murenge wa Babila-Babombi; ariko abandi baturage benshi bashimuswe, nk’uko byatangajwe n’imiryango itegamiye kuri leta.

Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha 48 gusa habonetse imirambo 10 y’abaturage mu rusengero, mu gihe umutwe wa ADF ukomeje kongera imbaraga mu bitero byawo muri ako gace.

John Vuleveryo Musombolwa, wo mu muryango Protection Plus, arasaba ubutegetsi bwa Congo n’abafatanyabikorwa babwo gufata ingamba zo guhagarika ubu bwicanyi bumaze kuba nk’ikintu gisanzwe.

Avuga ko abaturage batumva impamvu, nubwo hari ingabo za MONUSCO, ibitero bikomeza gutuma habaho impfu no gushimutwa kw’abantu, ndetse no gutwikwa kw’imidugudu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply