Kuri iki Cyumweru, Abanyakigali babyukiye muri Siporo Rusange ya Car Free Day iba kabiri mu kwezi igamije gufasha abatuye Kigali n’abayigenda kugira ubuzima bwiza.

Muri siporo rusange Car Free Day yo kuri iki Cyumweru hakozwe urugendo rugaragaza ko Abanyakigali bafite intego yo kurwanya Kanseri no gutanga icyizere ku barwayi binyuze mu gukusanya inkunga yo kugura imashini ya SPECT Scanner.

Iyi mashini izafasha mu gusuzuma no gukurikirana indwara ya Kanseri bityo abayirwaye babone ubufasha n’ubuvuzi bikwiye.






