HPVv0vja4AAkH75

RDC mu biganiro n’igihugu izoherezamo abarwanyi ba FDLR batinya gutaha mu Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abayobozi ba politiki n’abagisirikare b’umutwe wa FDLR bemeye gahunda yo kwamburwa intwaro, gusenywa no gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe, mu gihe inari mu biganiro n’igihugu kizoherezwamo abatazemera koherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ukwihuza kw’akarere wa RDC, Floribert Anzuluni, yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RFI, nyuma y’amasezerano Kinshasa ivuga ko yasinyanye na FDLR mu mpera za Nyakanga.

Anzuluni yavuze ko iyi gahunda itandukanye n’izindi zagiye zigeragezwa mu myaka yashize, kuko abayobozi ba politiki n’abagisirikare ba FDLR ubwabo bagize uruhare mu kuyemeza.

Yavuze ko Victor Byiringiro, uyobora ishami rya FOKA, ari we wasinye amasezerano, ariko ko General Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora igisirikare cya FDLR na we hamwe n’abayobozi b’umutwe bemeye amahame y’iyi gahunda.

Anzuluni yagize ati: “Abayobozi ba politiki n’abagisirikare bemeye mu buryo busobanutse amahame akubiye muri gahunda yo kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.”

Nubwo RDC ivuga ko gahunda y’ibikorwa, ingengabihe n’ingengo y’imari byamaze gutegurwa, Minisitiri Anzuluni yavuze ko bitarashyirwa ahagaragara kuko bikiri mu cyiciro cyo kwemezwa.

Yijeje ko ibikorwa bizatangira mu gihe cya vuba, avuga ko Kinshasa ishaka “guhagarika burundu ikibazo cya FDLR.”

Kuri ubu, ikibazo gikomeye kitarabona igisubizo ni icy’abarwanyi ba FDLR batifuza gusubira mu Rwanda.

Anzuluni yatangaje ko RDC yamaze kubona igihugu cyo muri Afurika cyemeye kwakira bamwe muri bo, ariko yanga kukivuga.

Yavuze ko ibiganiro n’icyo gihugu bikomeje kandi ko izina ryacyo rizatangazwa mu gihe gikwiye.

Yunzemo ko uko gahunda iteganyijwe, abemera gusubira mu Rwanda bazarwoherezwamo, mu gihe abashaka gusubirayo bazashobora kwimurirwa mu kindi gihugu.

Ati: “Abumva ko gusubira mu Rwanda biboroheye bazasubirayo. Abatabishaka bazabona amahirwe yo kwimurirwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi.”

Ikindi kibazo Kinshasa ivuga ko itaramenya neza ni umubare w’abarwanyi ba FDLR bazamburwa intwaro.

Imibare yatangajwe n’impande zitandukanye iratandukanye cyane, aho bamwe bavuga abarwanyi bagera ku 3,000, mu gihe abandi bavuga ko bashobora kurenga 20,000.

Minisitiri Anzuluni yavuze ko kuri ubu nta mubare ntakuka RDC ifite. Yavuze ko gahunda yo kubambura intwaro ari na yo izafasha kubamenya, kubabarura no kumenya aho baherereye.

Ati: “Uyu munsi twavuga ko ari 500. Abanyarwanda bakavuga 10,000, abandi bakavuga 5,000. Icy’ingenzi ni uko iyi gahunda izatuma abarwanyi bose bamenyekana.”

Kinshasa iravuga ibi, mu gihe amasezerano ya Washington yasinyanye n’u Rwanda ayisaba gusenya uriya mutwe w’abajenosideri. Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko iby’amasezerano RDC yasinyanye na FDLR ari ukuyobya uburari mu rwego rwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply