IMG-20260810-WA0010

Brig. Gen Rwivanga yasabye Afurika kureka kwishingikiriza ak’imuhana

Sangiza iyi nkuru

Brigadier General Ronald Rwivanga, uyobora Ubunyamabanga bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Zihora Ziteguye Gutabara aho Rukomeye, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo by’umutekano, aho gukomeza kwishingikiriza inkunga ituruka hanze y’umugabane.

Rwivanga yabigarutseho i Kampala muri Uganda, aho abayobozi bo mu nzego za gisirikare n’iza gisivili baturutse mu bihugu bigize EASF bateraniye mu nama ya 36 isanzwe y’uyu muryango.

Iyi nama yabaye mu gihe Afurika y’Iburasirazuba ikomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umutekano, by’umwihariko muri Somalia no mu Ihembe rya Afurika, ndetse n’impungenge z’uko igabanuka ry’inkunga mpuzamahanga rishobora kugira ingaruka ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane.

Brig. Gen Rwivanga yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ishyire imbere ubushobozi bwayo bwo guhangana n’ibibazo biyugarije, aho gutega amaso abaterankunga bo hanze.

 

Ati: “Tugeze mu gihe amateka yacu asaba ko dushakira ibisubizo by’ibibazo bya Afurika muri Afurika. Kwishingikiriza ku baterankunga baturuka hanze bigomba guhagarara.”

Yavuze ko EASF ifite inshingano zo kuba umutwe w’ingabo ushobora gutabara vuba mu gihe habaye ibibazo bikomeye by’umutekano, ariko ko ibyo bisaba ko ibihugu biyigize bikomeza kongera ubushobozi bwabyo.

Ati: “Turi ingabo zihora ziteguye gutabara, mu buryo bwo kuba twiteguye guhangana n’ibibazo bitandukanye.”

Rwivanga yasobanuye ko inshingano za EASF zitagarukira ku kohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro gusa, ahubwo ko uyu muryango ugomba no kugira uruhare mu gukumira amakimbirane no kuyahuza mbere y’uko akura akavamo intambara.

Yagaragaje ko ibihugu bigize EASF bifite ubunararibonye bushobora gukoreshwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byo muri Afurika, atanga urugero ku Rwanda, aho yavuze ko rwagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro i Darfur muri Sudani, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.

Yavuze kandi ko Uganda, Kenya, Burundi, Ethiopia n’ibindi bihugu bigize EASF bifite ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, cyane cyane muri Somalia no mu bindi bice bya Afurika.

Inama ya Kampala yitabiriwe n’abahagarariye Uganda, Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia na Sudani.

Yabaye nyuma y’imyitozo yo kugenzura ubushobozi bw’ingabo za EASF yabereye mu bigo bitandukanye bya UPDF muri Uganda kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Kanama 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply