Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku ishoramari yateguwe na Global African Investiment COMESA ifatanyije na leta y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko iyi nama yakiriwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ikaba yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Nzeri 2016, iziga ku ku guteza imbere ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo: Uburezi, Ikoranabuhanga mu itumanaho, Iterambere n’ubukungu.
Perezida Museveni wakoresheje inzira y’ubutaka ava Kabale aza mu Rwanda, yakiriwe ku mupaka na minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni n’abandi bayobozi muri guverinoma bari kumwe na ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero.
Ageze mu Mujyi wa Kigali, perezida Museveni yakiriwe na ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho wa Uganda, Frank Tumwebaze ndetse n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ishoramari muri Uganda, Evelyn Anite nk’uko tubikesha Chimpreports.
Iyi nama yitezweho kuzavamo imyanzuro ifatika, izitabirwa n’abahagarariye ibigo by’abari mu zabukuru, ibigo bishinzwe gucunga imitungo, n’abandi, izaba ari nk’urufunguzo ku iterambere ry’ishoramari ku mugabane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




