Inteko Nshingamategeko y’ Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba (EAC) yatoye komisiyo y’ abadepite bagiye kwiga ku bibazo bya politiki byatumye u Burundi bukomeje kwinjira mu icuraburindi ndetse n’ uruhare rw’ uyu muryango n’ Umuryango Mpuzamahanga byagize mu gukemura ibi bibazo.

Mu rusange iyi komisiyo yahawe inshingano yo kwiga ku ngingo 13 ikazatanga raporo ku nama y’ abaminisitiri b’ ibihugu bihuriye muri EAC mbere yo gushikirizwa Loni nk’ uko byatangajwe na Perezida w’ Inteko Nshingamategeko w’ Umuryango wa Afurika y’ u Burasirazuba, Daniel Kidega.
Ikibazo cya mbere kizagenzurwa n’ ikijyanye no kohereza ingabo cyangwa polisi mu Burundi nk’ uko bikubiye mu gice cya 7 bigendeye cyane cyane ku iraswa rya Depite Afsa Mossi wiciwe mu Mujyi wa Bujumbura muri Nyakanga 2016.
Ku ruhande rwa Leta y’ u Burundi, Minisitiri ufite mu nshingano we EAC, Léontine Nzeyimana yahise atangaza ko urupfu rwa Afisa Mossi rudafite amahuriro no kohereza ingabo mu Burundi.
Yagize ati:” u Burundi ntaho buhuriye na Siriya , twemera ko dufite ibibazo ariko ubu amahoro amaze kugaruka niyo mpamvu tutifuza ko hagira ingabo z’ amahanga ziza iwacu”.
Yakomeje avuga kandi ko bibabaje kubona EALA igendera ku makuru ikura ku mbuga za Internet avuga ko Afsa Mossi yishwe n’ inzego z’ iperereza za Leta ngo mu gihe nta n’ umwe wigeze akoza ikirenge cye ku butaka bw’ u Burundi.
Minisitiri Nzeyimana yasabye iyi komisiyo y’ abadepite ba EALA ikwiriye gukoresha ubushishozi mu gihe izaba iri mu butumwa bw’ akazi mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


