Gabon: Minisitiri w’ubutabera yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutabera wa Gabon, Seraphin Moundounga, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere ashinja guverinoma kutagira icyo ikora ku mvururu zakurikiye itangazo ry’ibyavuye mu matora.

Avugana na RFI, minisitiri Moundounga yagize ati: “ Nyuma yo gusanga guverinoma itari gusubiza impungenge zo kuba hakenewe amahoro no gukomeza demokarasi, mfashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo yanjye nk’umwe mu bagize guverinoma .”

Mu cyumweru gishize nibwo minisitiri w’umutekano yatangaje ko Ali Bongo Ondimba ari we watsinze amatora yo kuwa 27 Kanama. Iri tangazo rikaba ryarakuriwe n’imyigaragambyo ikaze y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu hose.

maxresdefault
Seraphin Moundounga

Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe na Jean Ping wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, rukomeje kuvuga ko habaye uburiganya mu matora. Kugeza ubu kandi biravugwa ko abantu 7 ari bob amaze kugwa muri iyi myigaragambyo mu gihe amagana yakomeretse.

Imiryango Mpuzamahanga nka Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, basabye impande zombi zitumva ibintu kimwe muri Gabon gutuza, bagashakira ahamwe mu mahoro igisubizo cy’ibibazo biri mu gihugu.

U Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabyo byasabye izi mpande kwirinda ibikorwa bishobora kurushaho gukomeza ikibazo mu gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *