Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kuyobora no kugenzura ingendo zo mu kirere ku ndege za gisivile , uburyo bwitezweho kuzongera ubuziranenge bwo kugenzura indege zagisivile ikoranabuhanga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisivile Rwanda Civil Aviation Authority, ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba EAC ndetse n’ibihugu byo mu muryango ugamije iterambere mu bihugu byo mw’ihembe ry’Afrika n’uburasirazuba IGAD, birateganya gutangiza uburyo bushya bwo kuyobora no kugenzura indege za gisivile mu kirere bugezweho hifashishijwe ibyogajuru cyangwa se ‘Satellites’.
Ni ibikorwa byitezweho kuzongerera ubuziranenge bwo kugenzura indege za gisivile mu kirere hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rya EGNOS cyangwa se European Geostationary Navigation Overlay Service, uburyo bwagaragejwe bwa mbere na mbere n’abanyaburayi bwo gukoresha icyogajuru mu gutanga serivise zo kureba neza ahantu ku isi, serivise zari zisanzwe zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kugaragaza no kureba ibibera ku isi rya GPS ry’abanyamerika nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, muri Minisiteri y’ibikorwa-remezo Dr. Alexis Nzahabwanimana, avuga ko ubu buryo nibutangira buzagirira inyungu nyinshi abanyarwande ndetse n’abanyafurika, zirimo kugabanya igiciro cyatangwaga kuri buryo bwari busanzwe bukoreshwa bufatwa n’Analogue, kubona umutekano usesuye w’indege za gisivike mu gihe ziba ziri mu kirere, ndetse zinagiye kugwa ku kibuga cy’indege, ndetse no kubanya igiciro cy’ingendo zishyurwa n’abagenzi bagenda mu ndege.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




