Inteko Nshingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA iri kwiga umushinga w’itegeko ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibihano kubakora ubwo bucuruzi ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bifasha cyangwa bigahishira abakora ubu bucuruzi.

Abadepite 3 b’abanyarwanda bo muri EALA, Nyirahabineza Valerie, Martin Ngoga na Bazivamo Christophe babonanye n’inzobere zo mu bigo bitandukanye kugirango batange ibitekerezo ku mategeko yo kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Nyirahabineza uhagarariye iri tsinda yatangaje ko igitera iri curuzwa ry’abantu ari ukubashora mu bikorwa by’uburaya, gushaka abakozi bahendutse cyangwa b’ubuntu ndetse no gukoresha abantu mu buryo butemewe n’mategeko.
Depite Nyirahabineza yagaragaje ko ibihugu bya EAC byagizweho ingaruka n’ububucuruzi, akaba ariyo mpamvu bikwiye gufatanya mu kurwanya ub ubucuruzi no gushyiraho ingamba ndetse n’mategeko azafasha ibibihugu byose gukorera hamwe mu kurwanya ibibyaha.
Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu kureba amategeko arengera abaturage NPPA yatangajeko EAC nk’umufatanyabikorwa ikwiye gushyiraho amategeko arwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’ubufatanye mu kuyashyira mu bikorwa.
Depite Nkusi yatangaje ko ibihugu bicyeneye kongera uburyo bikora iperereza ndetse n’amahugurwa ku bashinjabyaha n’abagenzabyaha ndetse byashoboka hakajyaho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana ikikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.
Ingingoya 18 mu mategeko mpanabyaha ahana icyaha cy’icuruzwa ry’abantu agiye kongerwamo izindi ngingo ku buryo uzajya agaragaraho iki cyaha azajya ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 10.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie


