Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu mitwe ya MRCD, FLN na PDR Ihumure irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Amateka ya Rusesabagina
Paul Rusesabagina yavutse tariki ya 15 Kamena 1954, avukira i Murama. Akirimuto ababyeyi bamwohereje ku ishuri ry’Abadivantisiti ry’i Gitwe mu majyepfo y’u Rwanda, ku buryo ku myaka 13 gusa yari azi kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza.
Tariki ya 8 Nzeri mu mwaka 1967, Rusesabagina yashyingiranwe n’umugore we wa Mbere Esther Sembeba. Iki gihe ngo ni bwo yahise agira igitekerezo cyo kuzaba umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu. Kuva ubwo atangira gukora uko ashoboye kose ngo azagere ku nzozi ze. Muri uyu mwaka, we n’umugore we bahise bimukira muri Cameroon aho yari agiye gukomereza amasomo ye.
Mu Kuboza k’umwaka w’1978, Rusesabagina n’umuryango we wari ugizwe n’umugore n’abana babiri wagarutse gutura i Kigali. Akigera i Kigali ngo inshuti ye, Isaac Mulihano yamurangiye aho yashaka akazi muri Hôtel des Mille Collines.
Iki gihe Rusesabagina yitwaraga neza mu kazi kugeza ubwo yaje kubona buruse ajya kwiga ibijyanye n’amahoteli ku mugabane w’Uburayi muri Busuwisi no mu Bubiligi.
Mu mwaka w’1981, Rusesabagina yatandukanye n’umugore we Esther Sembeba, urukiko rumutegeka ko agomba kuba ari we wita ku bana be batatu: Diane, Lys na Roger Rusesabagina.
Mu mwaka w’1987, Rusesabagina yaje gutumirwa mu bukwe, aho yaje guhura n’umukobwa witwa Tatiana wari umuvuzi mu Ruhengeri aramukunda. Binavugwa ko yaje guha ruswa uwari Minisitiri w’Ubuzima , aho yamusabye kwimurira Tatiana i Kigali. Ibi byaje kuba, nyuma y’imyaka 2 gusa Rusesabagina yaje gushyingiranwa na Tatianna baje no kubyarana umwana w’umuhungu witwa Tresor.
Mu mwaka w’1992, Rusesabagina yazamuwe mu ntera, agirwa umuyobozi wa Hotel wungirije muri Diplomates Hotel yari isanzwe ikoranira bya hafi na Milles Collines yari asanzwe akorera.
Mu mwaka w’1994, ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, Rusesabagina avuga ko yarokoye abahigwaga ubwo yabahishaga muri Hotel des Milles Collines.
Mu myaka yakurikiyeho ubwo Paul Rusesabagina yari mu mahanga yagiye yandika ibitabo bitandukanye bivuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda hagamijwe kubwangisha abaturage.
Mu mwaka w’2008, yasohoye igitabo yise Hotel Rwanda, cyanakozwemo filimi yerekanwe na Hollywood muri Amerika.
Muri iyi myaka kandi ni bwo byatangiye kuvugwa ko Paul Rusesabagina akorana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibirego yagendaga ahakana.
Kugeza ubu Rusesabagiza akurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, harimo nk’ibitero byagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka w’2018 n’ibindi bitero byagiye bigabwa mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe ku ruhande rw’Amajyepfo.

12 Responses
Rusesabagina ukurikiranweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda ni muntu ki?
Ubwose ntihabayemo kwibeshya k’umateka ye koko? Ngo yavutse 1954 arongora 1967? Ubwo yaba yarashatse afire 13 yrs.

Ubwo noneho uyu munyagwa yarongoye afite imyaka 13 (1967-1954)
Niyo mpamvu akora amahano.

Ubwo se ko yashatse ari muto kweri 1954-1967.Ubwo yashatse afite 13.Cyangwa habayemo kwibeshya.

Ubu se ko mbona yavutse muri 1954 hanyuma agashaka umugore muri 1967 ubwo yaba yarashatse afite imyaka 13 gusa?

uriyamuntu bamukatire urumukwiye.
Rusesabagina ukurikiranweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda ni muntu ki?
uriyamuntu bamukatire urumukwiye.