Kuri uyu Munsi tariki 1 Nzeri nibwo Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, yatunguwe n’amagambo y’urukundo yavuzwe n’umugore we Knowless amwifuriza isabukuru nziza.

Buri tariki ya 1 Nzeri, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music, Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari inshuro ya 5 ayizihije ari kumwe na Butera Knowless nk’umugore n’umugabo.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Knowless Butera yabwiye Clement ko ari umugisha waje mu buzima bwe, kandi amwibutsa ko amukunda cyane.
Yagize ati “ Nshuti DARAGO, wambereye umugisha muri iyi myaka yose. Sinigeze nifuza umwunganizi mwiza tujyana mu rugendo rw’ubuzima. Nkwifurije ko isabukuru ya we n’ubuzima bwawe byaba byiza nk’uko na we uri mwiza. Isabukuru nziza ndagukunda, ufite umutima mwiza.”

Ishimwe Clement na Butera Knowless bamaze imyaka 5 bashakanye, ubukwe bwabo bwabaye kuwa 07 Kanama 2016. Kuri ubu Clement na Knowless bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera.


