Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 79

img-20200901-wa0058.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 1 Nzeri 2020 yatangaje ko abandi bantu 79 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 5622 byafashwe. Aba barimo 51 bahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali. Hari kandi 13 babonetse mu Karere ka Rusizi, 6 mu Karere ka Rubavu, 5 babonetse muri Karere ka Karongi na 4 babonetse muri […]

Uganda: Ikosa rimwe Bobi Wine yakoze rishobora kumwima amahirwe yo kuyobora igihugu

Umukandida w’ishyaka National Unity Platform, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine ashobora gukurwa ku rutonde rw’abemerewe gutorerwa kuyobora Uganda biturutse ku ikosa yakoze ryo kubeshya imyaka ye y’amavuko. Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Wakaso, Male Mabirizi avuga ko ibyangommbwa by’amavuko Bobi Wine yatanze muri Komisiyo y’amatora bitandukanye n’ibiri ku mpamyabumenyi afite. Kubw’ibyo umucamanza Mabirizi yategetse ko […]

Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora ibishoboka byose yisubize se

Trésor, umuhungu Paul Rusesabagina yabyaranye na Tatiana kuri uyu wa 31 Kanama 2020 nyuma y’aho RIB yerekanye ko yataye muri yombi se, yanditse ubutumwa arahirira gukora igishoboka cyose akamwisubiza. Ni ubutumwa Trésor Rusesabagina yanditse avuga ibigwi se uri mu maboko ya RIB, aho avuga ko yari umuntu w’icyitegererezo. Ubwo RIB yerekaga itangazamakuru Paul Rusesabagina wari […]

Perezida Kagame yijeje ubufasha Akinwumi A. Adesina warahiriye kuyobora BAD

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye umuhango w’irahira rya Akinwumi A. Adesina uheruka gutorerwa kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD, amwizeza kuzamuha ubufasha bwose azakenera. Umuhango w’irahira ry’uyu munya-Nigeria wabaye kuri uyu wa kabiri, uba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga Mu itangazo riboneka ku rukuta rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashimye ibyo BAD yagezeho muri manda […]

Uganda: Abadepite bakoresha abasirikare mu nyungu za politiki bihanangirijwe

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso kuri uyu wa 1 Nzeri 2020 yatanze itangazo ryihanangiriza abadepite bakomeje gukoresha abarinzi b’abasirikare bahawe, mu gukora ibyaha bishingiye kuri politiki. Mu mwaka ushize ni bwo leta ya Uganda yahaye abadepite abarinzi b’abasirikare, bashinzwe gusa kubarindira umutekano. Gusa ngo muri iki gihe, mu bikorwa byo guhohoterana mu […]

Aho Rusesabagina ashobora kuba yafatiwe n’inzira iganisha ku ifatwa rye

Mu gitondo cy’uyu wa 31 Kanama 2020, Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha rwerekanye umuyobozi w’impuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ya MRCD Ubwiyunge n’umutwe witwaje intwaro wa FLN, Paul Rusesabagina wafashwe mu gihe kitamenyekanye, n’igihugu yafatiwemo nticyatangazwa. Uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko akurikiranweho ibyaha birimo: iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’Abanyarwanda. Bwiza.com yakoze ubusesenguzi bugamije kumenya […]

Abakinnyi babuze icyo kurya, Imiryango yacu yarasuherewe_Rugwiro Hervé

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rugwiro Hervé Amadeus, yagaragaje ko ibibazo birimo inzara, kutitabwaho barwaye, ubukene… biri mu byugarije abakinnyi ba Rayon Sports kuri ubu bari mu gihirahiro. Ni ibikubiye mu ibaruwa Kapiteni Herve yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, mu rwego rwo kumugaragariza ibibazo byugarije abakinnyi bagenzi be bikeneye gushakirwa umuti byihuse. Mu […]

Mu mitoma iteye Ubwuzu Knowless yifurije umugabo we Clement isabukuru nziza

ubutumwa Knoweless yageneye Clement

Kuri uyu Munsi tariki 1 Nzeri nibwo Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, yatunguwe n’amagambo y’urukundo yavuzwe n’umugore we Knowless amwifuriza isabukuru nziza. Buri tariki ya 1 Nzeri, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music, Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari inshuro ya 5 ayizihije ari kumwe na Butera Knowless nk’umugore n’umugabo. Mu butumwa yashyize […]

Rubavu: Abafite ubumuga barasaba ko serivisi z’ubuvuzi bahabwa zinozwa

Abafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Rubavu barasaba kubakirwa ibikorwaremezo bibafasha kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bahabwa mu bigo nderabuzima. Mu Karere ka Rubavu habarirwa ibigo nderabuzima 14 hamwe n’ibitaro bikuru bya Rubavu. Kugeza ubu ibigo nderabuzima bibiri gusa , icya Nyundo giherereye mu murenge wa Nyundo hamwe n’icya Byahi giherereye mu murenge wa Rubavu. Ibi […]

Karongi: Umagabo ukekwaho kwica se n’undi muntu umwe yijyanye muri RIB

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kwica se n’undi muntu umwe ku Cyumweru tariki 30 Kanama, yishyikirije Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ishami rya Bwishyura mu karere ka Karongi. Inkuru yatangajwe na IGIHE, ivuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 43, yashakishwaga n’ubutabera bumukekaho icyaha cyo kwica se Gumuriza Isaac w’imyaka 81, n’undi mugore w’imyaka 61 […]

Zimwe mu mpamvu zatumye Isoko rya Kigali ryemerwa gufungura ku wa Kane

Isoko rya Kigali City Market rimaze igihe rifunze

Mu itangazo ry’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ryashizwe ahagaragara ku munsi w’ejo ni ryo ryavuze ko isoko rya Kigali City Market rirafungura imiryango kuri uyu wa 3 Nzeri 2020. Iri tangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko abakoreraga muri ayo masoko yari yarafunzwe bapimwe, n’abo bahuye na bo bagakurikiranwa ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wica udukoko. Ubuyobozi bw’isoko […]

Pep Guardiola yagiriye Messi inama nziza ku bafana ba FC Barcelona

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yagiriye Lionel Messi inama y’uko ikiza kuri we ari uko atava muri FC Barcelona. Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko gifite amakuru aturuka mu bantu ba hafi mu kipe ya Manchester City, bakibwiye ko iyi kipe ngo yasesenguye ibijyanye n’amafaranga yagura Messi […]

Intambara yarose ubwo umugabo yasangaga umugore we ashyingirwa undi

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 ku rusengero rw’itorero rya Great Salvation Christian Centre muri leta ya Lagos muri Nigeria, intambara yararose ubwo umugabo n’umuryango we basangaga umugore we ashyingirwa undi mugabo. Uyu mugabo wateje imvururu yitwa Iberemu Osadebe, umugore we yasanze ashyingirwa we yitwa Gloria Osadebe. Amakuru ya Punch avuga ko aba […]

Nyagatare: Umukozi w’umurenge yasezeye nyuma yo gufatirwa mu kabari nyuma ya saa moya

Nizeyimana Théobald wari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, yeguye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe afatiwe mu kabari yasinze nyuma y’isaha ya saa moya. Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020 ni bwo uyu mukozi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku biro by’akarere, akavuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. […]