Abafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Rubavu barasaba kubakirwa ibikorwaremezo bibafasha kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bahabwa mu bigo nderabuzima.
Mu Karere ka Rubavu habarirwa ibigo nderabuzima 14 hamwe n’ibitaro bikuru bya Rubavu. Kugeza ubu ibigo nderabuzima bibiri gusa , icya Nyundo giherereye mu murenge wa Nyundo hamwe n’icya Byahi giherereye mu murenge wa Rubavu.
Ibi bigo nderabuzima ni byo byonyine byorohereza abafite ubumuga kugera kuri serivisi bifuza zirimo inzira z’amagare y’abafite ubumuga, ubwiherero, abaforomo bahuguriwe mu kuvuga ururimi rwamarenga kubafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, inzira zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona
Hamisi Gato yasabye ko mu bindi bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro bya Gisenyi hashyirwa izo serivisi kuko kuhivuriza bibagora cyane . Yagize ati: “Turasaba ko abafite ubumuga bazajya bitabwaho kuburyo bwihariye cyane bashyirirwaho ubwiherero bwabo, inzira zabugenewe.”
Uhagarariye urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya agakoko gatera SIDA no guteza imbere ubuzima (U.P.H.L.S) Francisco Xavier Karangwa, ari nabo bafashije ikigo nderabuzima cya Byahi mu kubaka ibikorwa bifasha abafite ubumuga kubona serivisi, ubwo bamurikiraga akarere ka Rubavu ibikorwa bakoze muriyo bigo byombi yavuze ko muntego zabo bafite arukugirango abafite ubumuga barusheho kwitabwaho.
Yagize ati: “Ni gahunda y’igihugu tuzakomeza kuko mu Rwanda hari ibigo nderabuzima bisaga 500.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel na we yashimiye abafatanyabikorwa ariko yongeraho ko inzira yo kwita ku bafite ubumuga ikiri ndende ati: “Kwita kubafite ubumuga ntibikiri impuhwe ahubwo ni uburenganzira bwabo.”
Uwimana Verediyana ufite ubumuga bwo kutabona yasabye akarere kwita no ku bindi bibazo byatewe n’ingaruka za COV19 aho bijejwe n’akarere kuzabikemura.


