Abakinnyi babuze icyo kurya, Imiryango yacu yarasuherewe_Rugwiro Hervé

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rugwiro Hervé Amadeus, yagaragaje ko ibibazo birimo inzara, kutitabwaho barwaye, ubukene… biri mu byugarije abakinnyi ba Rayon Sports kuri ubu bari mu gihirahiro.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Kapiteni Herve yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, mu rwego rwo kumugaragariza ibibazo byugarije abakinnyi bagenzi be bikeneye gushakirwa umuti byihuse.

Mu bibazo uruhuri Kapiteni wa Rayon Sports yagaragaje, harimo kuba abakinnyi barahagarikiwe by’abateganyo amasezerano yabo, kugeza ubu bakaba batazi niba azongera gukurikizwa cyangwa yarahagaritswe burundu.

Ku wa 20 Mata uyu mwaka ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Rayon Sports yahagaritse by’abateganyo imishahara y’abakozi bayo uhereye mu kwezi kwa Werurwe, kubera ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje mu Isi.

Kuva icyo gihe ayo masezerano ntabwo arasubukurwa, yemwe nta n’uzi ngo azasubukurwa ryari.

Hervé Rugwiro yibukije Perezida Sadate ko itegeko no66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 21 ivuga ku isubikwa ry’amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, ivuga ko ‘Mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda mu mwaka umwe’.

Ibi bivuze ko ‘abakoresha bemererwa n’amategeko gusubika amasezerano y’umurimo mu minsi 90 [amezi atatu] mu mwaka’.

Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze [amezi atatu], bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’itegeko, ari byo Hervé yabajije bijyanye n’uko bamaze amezi ane barahagaritswe.

Mu bindi bibazo byugarije bagenzi be Rugwiro yasabye ko bikemuka, harimo ibirarane by’imishahara, amafaranga ya Recruitment ndetse n’uduhimbazamusyi; na cyane ko hari inkunga FIFA yageneye amakipe kugira ngo ashobore gukemura ibibazo biyugarije.

Rugwiro kandi yagaragaje ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bagiye barwara ntibitabweho, ahuza icyo kibazo n’ibindi birimo inzara asaba ko byakemuka mu rwego rwo kwirinda ko hari ingaruka mbi byagira kuri Rayon Sports.

Ati: “Ku bibazo tujya tubagezaho bikabura gikurikirana muri byo natanga urugero rw’abakinnyi barwaye bakabibagezaho ariko na nubu nta wigeze agira icyo abikoraho dore ko munazi neza ko nta mikoro dufite kuko nta nkunga ngoboka duheruka, cyangwa umushahara.”

Yunzemo ati: “Bamwe mu bakinnyi babuze n’icyo kurya muri ibi bihe bikomeye, imiryango yacu yarasuherewe, ku bakodesha amazu bari kuyabasohoramo.”

Hervé Rugwiro yasabye Perezida wa Rayon Sports kwihutira gukemura ibyo bibazo, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wazaba mubi ubwo umwaka utaha w’imikino uzaba utangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *